RFL
Kigali

Menya ibihugu bikoresha urumogi rwinshi kw'isi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:23/10/2018 15:43
0


N'ubwo nyuma ya Uruguay igihugu cya Canada giherutse kwemerera abaturage bacyo kunywa urumogi mu buryo bwo kwishimisha, ariko ibi bihugu byombi ntibiri mu bihugu bifite abaturage benshi bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi muri rusange ku kigero cyo hejuru cyane.



Ibi ni bimwe mu bihugu bifite abaturage bakoresha urumogi rwinshi kurusha abandi kurusha ibindi. Ibyinshi byiganje ku mugabane w’Afurika bitandukanye n’uko benshi bibwira ko ari mu bihugu by’Amerika y’amajyepfo (latin America).

1.Lesotho

Urumogi muri Lesotho rwemewe gukoreshwa nk'umuti gusa, kandi urumogi ruranahingwa cyane  muri iki gihugu. Mu myaka ya 2000, imibare yagaragazaga ko ku kigero cya 70 % ko urumogi rwo muri Afrika y'epfo rwavaga muri Lesotho.

2.Afrika y'epfo

Afrika y'epfo ni cyo gihugu cyari cyitezwe ko kizatangira kwemerera abantu gukoresha urumogi ku mugaragaro ariko siko byagenze. Icyakora kuva mu kwezi kwa gatatu mu 2017, nyuma y'aho urukiko rukuru rwa Western Cap rwemeje itegeko ryemerera gukoresha urumogi mu ngo kugeza n’ubu  biracyabujijwe kurukoresha mu mategeko.

3.Ghana

Imibare y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko  Ghana ari  cyo gihugu gikoresha urumogi rwinshi kw'isi, abagera kuri  21.5 % by’abatuye iki gihugu bafite imyaka iri hagati  ya  15 na 64 banywa urumogi ku kigero cyo hejuru.

4.Korea ya ruguru

OMS, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryemeza  ko urumogi ari rwinshi cyane muri Korea ya ruguru yewe ngo n’amashyirahamwe ya leta arajya kurugurisha mu bindi bihugu.

Abashakashatsi bavuga ko bitazwi neza ko haba hariho amategeko abuza ikoreshwa ry'urumogi, gusa ngo iki gihugu ntikibona ko ikoreshwa ry'urumogi ari ukurenga ku mategeko ku buryo urumogi rugurishwa mu maduka y'ibyo kurya.

Source:BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND