RFL
Kigali

Menya byinshi utari uzi ku ndwara ya Mugiga (Menengitis)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/10/2017 10:16
1


Mugiga ni indwara ituma umuntu abyimba igice cy’ubwonko kizwi nka meninge mu ndimi z’amahanga bigatuma uyirwaye ahura n’ububabare bukabije buba bwatewe no kwangirika cyangwa kwandura kw’amatembabuzi aba ashinzwe kurinda ubwonkol



Aya matembabuzi rero ngo ashobora kwandura bitewe na virus cyangwa se bacteri ari nabwo bavuga ko umuntu yarwaye meningitis cyangwa mugiga nkuko urubuga mayoclinic rubitangaza

Ese ni iki gitera iyi ndwara?

Nkuko tumaze kubivuga haruguru, mugiga ngo iterwa n’ubwandu bwa bagiteri,virusi, Parasite ndetse n’imiyege bifata ibice byegereye ubwonko cyangwa se umuntu agakomereka mu mutwe bitewe n’impanuka, uburwayi bumwe na bumwe nk’ igituntu, imitezi, kanseri zitandukanyendetse no kwikuba cyane ku muntu wamaze kuyandura mugahuza amatembabuzi nk’ibyuya, amacandwe, ibimyira n’ibindi

Ni ibihe bimenyetso biranga umuntu urwaye mugiga?

Bimwe mu byo urubuga mayoclinic rugaragaza ko bishobora kukwereka ko urwaye iyi ndwara, harimo: Kubabara umutwe, Kugira iseseme nyinshi, Gucika intege, Kubura appétit n’ibindi ariko ibi bimenyetso bigenda bihindagurika bitewe n’’urwego indwara igezeho cyangwa icyayiteye kuko twabonye ko ishobora guterwa na bacteri cyangwa se virus.

Ni bande bakunze kuzahazwa n’iyi ndwara?

Iyi ndwara ikunze kwibasira abantu bafite ubwirinzi bw’umubiri budahagije bitewe nuko baba bafite ubuzima buri mu kaga kandi ni na bo baba bafite ibyago byinshi byo guhura n’ubu bwandu buterwa na bagiteri ndetse na virusi muri bo twavugamo abagore batwite, abana bakiri bato ndetse n’abageze mu za bukuru, abantu bari mu bitaro, abantu bahawe ingingo(transplantation), abanywi b’ibiyobyabwenge, aborozi ndetse n’abandi bahorana n’amatungo.

Iyi ndwara yakwirindwa ite?

Ikintu cya mbere urubuga mayoclinic rutangaza cyatuma uca ukuniri n’iyi ndwara, ni ugufata urukingo rwayo, Kwirinda umunaniro ukabije, Kwirinda inzoga n’itabi, Kwitwararika mu gihe bana n’uyirwaye.

Src: Mayoclinic.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo theogene2 months ago
    Mwansobanuriye umuntu urwaye mugiga akira mutoya igihekirekire ashobora guhuriramwo nubumuga bwo kutumva ese ubumuga bwo kutumva utabutewe numuhaha niyihe ndwara yindi yagutera ubumuga bwo kutumva,murakoze kubisubizo muzaduhereza.





Inyarwanda BACKGROUND