RFL
Kigali

Menya byinshi kuri vitamin K n’aho wayisanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/12/2017 15:27
0


Nyuma yo kubagezaho byinshi kuri Vitamin E n’aho wayisanga reka turebere hamwe vitamin K, iyi ni imwe mu itsinda rya za vitamine ziyenga iyo zivanzwe n’amavut ikaba ifasha umubiri muri byinshi bitandukanye.



Harimo gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri ndetse no mu gihe umuntu yakomeretse ntatakaze amaraso menshi,kuko iyi vitamine ifasha amaraso kuvura, bityo n’igikomere kikuma vuba ifasha ubwonko gukora neza, ifasha umutima gukora neza ubundi ikagabanya ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye nkuko urubuga medicalnewstoday rubisobanura.

Irinda amagufwa kwangirika nko kuvunguka, kuvunika ,gusaza imburagihe no kuba yagira ubundi busembwa, kuko ifite ubushobozi bwo gufasha umubiri gufata Karisiyumu (Calcium) ifasha amagufwa kugira ubuzima bwiza. Ifasha kandi amaraso gutembera neza mu mubiri, ndetse ikayarinda gucika amazi,ku bantu bagira umuvuduko ukabije w’amaraso, vitamin K ibafasha kuringaniza umuvuduko wayo.

Vitamine K ikize ku nyubakamubiri (protein) zizwiho gufasha amaraso kunaga, cyangwa kuvura (coagulation du sang), ibyo bituma umuntu adatakaza amaraso menshi igihe yakomeretse ndetse igikomere kigakira vuba. Birumvikana ko kuyibura cyangwa kugira idahagije, bitera ingorane zo gutakaza amaraso menshi mu gihe bakomeretse no gukira bikagorana,

Iyo iyi vitamin yabuze mu mubiri ushobora kugira ibyago bikurikira:

Kuva imyuna kukigero gikabije, kubyara umwana ufite ikibazo cyo kuva amaraso ahantu hose hari imyenge cyangwa hemorrhagic disease ,kwangirika kw’amagufwa, kwangirika kw’amenyo nko kuba yavungagurika n’ibindi. Kurwara ku buryo bworoshye indwara ziterwa n’ubwandu butandukanye (infection).

Dore bimwe mu byo ushobora kuyisangamo

Imboga zifite ibara ry’icyatsi kibisi, nk’imboga za dodo, amashu, brocolli, amashaza, ibishyimbo bifite ibara ry’icyatsi kibisi, ingano. 
Iyi vitamine kandi ishobora gukorwa n’utunyabuzima duto tuba mu gifu dufasha mu gucagagura ibyo abantu barya (Useful Bacteria).

Src: medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND