RFL
Kigali

Menya byinshi kuri kanseri y’udusabo tw’intanga ngore na bimwe mu bimenyetso byayo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/08/2018 17:00
0


Kanseri y’udusabo tw’intanga ngore ni kanseri ikunze kwibasira abakobwa bageze mu gihe cy’imihango, abagore bakibyara ariko ikazahaza cyane abari hagati y’imyaka 30 na 40 ndetse n’abagore bageze mu za bukuru bamaze gucura.



Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko n'ubwo iyi ndwara isa n’idakunze kuvugwa ariko ngo buri mwaka ifata abantu bagera ku 4000 ku isi.

Aho iyi ndwara ibera mbi rero ngo ni uku yibasira imyanya myibarukiro y’umugore ku buryo igenda ikayizahaza burundu bikaba byamuviramo ibibazo byo gutinda kubyara ndetse no kubura urubyaro burundu.

Dore bimwe mu bimenyetso byayo

Kubabara mu kiziba cy’inda ku buryo bukomeye kandi buhoraho: hari abafite iki kibazo ariko bagahora bibeshya ko ari igihe cy’imihango cyegereje, ibyo ntago ari byo kuko niba uhorana uburibwe budashira mu kiziba cy’inda jya kwa muganga kugirango hasuzumwe icyaba kibitera itaba ari kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.

Gushaka kujya kunyara buri kanya: niba udatwite, ukaba utarwaye diabete cyangwa impyiko kandi ukaba ukunda kujya kwihagarika buri kanya, jya kwa muganga barebe ko utarwaye kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.

Kunanirwa kurya ndetse no Kugugarara mu nda: kabone n’iyo waba utariye,…

Niba wibonaho kimwe muri ibyo bimenyetso, jya kwa muganga barebe ko udafite iyi ndwara iteye ubwoba kandi izahaza benshi ku isi.

Ikindi abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ngo ni uko icyayi cya mukaru kirimo indimu kibasha kurwanya kanseri y’udusabo tw’intanga ngore, n'ubwo atari byiza kukinywa buri munsi ariko ngo ni byiza kugerageza kukinywa kugirango wirinde iyi ndwara.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND