RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara zibasira imitsi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/11/2017 10:44
0


Indwara y’imitsi ni indwara ikunze kwibasira abatari bacye hirya no hino ku isi aho usanga benshi bataka ibibazo bya za rubagimpande, imitsi y’akaguru, imigongo, pararise n’ibindi, nkuko HABAKUBAHO Desire usanzwe ari umuganga uvura indwara akoresheje ibimera mu ivuriro relax life center abitangaza



Ese imitsi ifite akahe kamaro mu mubiri w’umuntu?

HABAKUBAHO” Ubusanzwe umuntu agira imitsi irimo amoko abiri ariyo ishinzwe kujyana amaraso ikanayagarura n’indi ishinzwe kujyana amakuru mu mubiri wose kugirango niba wenda umuntu asitaye ubwonko buhite bubimenya ako kanya, urwo rugendo rwo guhana amakuru rutangwa n’imitsi”

Ni izihe ngaruka zishobora kugaragara ku muntu ufite ikibazo cy’imitsi?

HABAKUBAHO” Iyi mitsi yose rero ishobora kugira ibibazo bitandukanye birimo kwipfundika kw’amaraso, guhorana imbwa mu maguru, umugongo wa hato na hato, za rubagimpande, umutwe udakira, kubura ibitotsi, kudafata mu bwonko, aghinda gakabije, umunaniro udasanzwe”

Ese umuntu warwaye imitsi ashobora gukira?


HABAKUBAHO” Birashoboka cyane ko umuntu ufite ikibazo cy’imitsi yakira kuko muri relax life center dufite uburyo bwihariye bwo kuvura umuntu dukoresheje reflexology massage,n’ubundi buryo bwo gukangura imitsi isinziriye bigatuma imvubura zongera gukora neza mu mubiri w’umuntu ndetse n’abasirikare b’umubiri bakiyongera

Iyo tumaze gukora ibyo byose umuntu  ntakire neza, dufite imiti dutanga ku buryo umuntu akira mu gihe gito cyane”

Ni iki umuntu yakora kugira ngo yirinde ibibazo by’imitsi?

Kugirango umuntu yirinde ibibazo by’imitsi, ni byiza kwambara inkweto ziciye bugufi ,kwicara wemye umugongo ufashe ku ntebe neza, kwirinda umubyibuho ukabije, gukora imyitozo ngororangingo nko gusimbuka umugozi n’ibindi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND