Indwara yo kwifunga kw’amara, ni indwara ikunze kwibasira imbaga nyamwinshi kandi igafata abana bato cyane cyangwa abantu bakuze cyane bitewe n’ibibazo bigenda bivuka mu mara yabo bigatuma umuntu abaho adatekanye rimwe na rimwe bikanamuviramo kubura ubuzima bwe
Iyi ndwara yo kwifunga kw’amara ngo iterwa n’uko amara aba adakora neza ngo kuko buriya akenshi uko umuntu arya ni nako ibyo kurya byinjira mu mara hakaba ibisigaramo bikaboreramo ari nabyo bishobora gutera amara kubora hakabaho kwifunga kwayo kuko bitabasha gutambuka neza nkuko umuganga w’inzobere mu kuvura iyi ndwara mu ivuriro isoko life center Camarade Jean Damascene abisobanura
Ese ni iki gituma umuntu ashobora kurwara amara?
Ibintu bishobora gutuma habaho kwifunga kw’amara byo ni byinshi kuko Camarade avugamo kuba umuntu: Abatajya anywa amazi,kutarya imbuto zihagije, kutarya imboga ku bwinshi,kudakora siporo buri gihe, guhora wicaye,kunywa inzoga n’itabi, kurya amavuta menshi n’ibindi nk'ibyo.
Ubushakashatsi buherutse kwerekana ko iyi ndwara ishobora no guterwa n’inzoka zitandukanye umuntu aba arwaye zirimo amibe ndetse na tenia kuko iyo zigeze mu mara zituma yifunga ari nabyo biyaviramo uburwayi bukomeye
Ni ibihe bimenyetso byakubwira ko ufite indwara yo kwifunga kw’amara?
Muganga Camarade avuga ko bigoye cyane guhita uvumbura ko ufite ikibazo mu mara cyane ko abanyarwanda bakunda kwihagararaho bakajya kw muganga aruko barembye ariko bimwe muri ibyo bimenyetso harimo: Kutabasha kwituma neza, kumva ibintu bijorora munda bisa n’ibisakuza, kubyimba inda mu buryo buhanitse, guhorana isesemi, umunaniro, kwituma umusarani w’umukara, gufuruta umubiri wose.
Ni iki mufasha umuntu ufite ikibazo cyo kwifunga kw’amara?
Hari umuti dufite wo koza amara ku buryo imyanda yose yari iri mu mara ibasha gusohoka neza amara agasigara ameze neza, n’iyo waba warazahaye, imiti dufite ibasha kugukiza nezaukongera kugira ubuzoma bwiza. Mu gihe wifuza kutazahura n’ikibazo cyo kwifunga kw’amara, gerageza kurya imbuto zihagije, imboga nyinshi, unywe amaz menshi ndetse unakore siporo bizagufasha kugira ubuzima buzira umuze.
TANGA IGITECYEREZO