RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara ya Autisme

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/10/2017 14:16
0


Autism ni indwara iteye ubwoba kuko bitoroshye kuvumbura umwana uyirwaye akivuka ahubwo bisaba ko agira nibura amezi umunani umuntu akabona kumenya ko umwana afite ikibazo runaka.



Dr.KABANO John usanzwe ukurikiranira hafi iby'iyi ndwara asobanura ko iterwa n’ibintu byinshi bitandukanye umugore utwite aba yarahuye nabyo nko kugira: Umunaniro ukabije, guhangayika cyane, kurwaragurika, kugira umunabi n'ibindi bisa n'ibyo.

Ese iyi ndwara ifata ite?

Autism ngo ifata mu gice kigize ubwonko bw’umwana, igatuma agira imyitwarire idasanzwe kuko abahanga batandukanye bagaragaza ko umwana ufite iki kibazo agorwa no kuvuga, kwigunga, kubura umurongo ujyanye n’imigirire y’ubuzima bwa buri munsi, kutegera abantu ngo arebane na bo mu maso, kugira ibyiyumviro bidasanzwe haba ku mubiri, guhumurirwa, kumva no kubona n’ibindi bisa n’ibyo.

Autisme Rwanda ivuga ko mu Rwanda iyi ndwara igenda yibasira benshi mu bana bo mu miryango imwe n’imwe ifitanye amakimbirane ariko umwana akarinda akura ababyeyi bataramenya ako afite ikibazo. Ku isi yose ngo umuntu umwe ku bantu 150 ni we usanga afite ikibazo cya Autism nkuko urubuga santé mondiale rubitangaza, ruvuga kandi ko ubu burwayi butajya bukira ahubwo umuntu yigishwa kubana na bwo.

Ababyeyi bafite abana barwaye iyi ndwara barasabwa kutabatererana cyangwa ngo babitiranye n’abarwaye indwara yo mu mutwe ahubwo bakabajyana mu bigo bishinzwe kubitaho bikabafasha kumenya kubana n’iyi ndwara kuko ngo nubwo itajya ikira ariko uyifite yigishwa kubana na yo ubuzima bugakomeza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND