RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara y’umwingo ikunze kwibasira benshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:27/11/2017 18:42
0


Umwingo ni indwara iterwa no kubyimba kw’agasabo kaba mu ijosi imbere kakaba ari nako gafite akazi ko kurema imisemburo izwi ku izina rya Thyroxine ariyo ifasha umuntu kugabanya ubushyuhe cyangwa ubukonje mu mubiri.



Amakuru dukesha igitabo Anatomy Physiology avuga ko umwingo uterwa no kubura umunyungugu wa iode bigatuma ka gasabo kabyimba kakabyiga umuhogo kajya inyuma aho umuntu areba cyangwa se kakaba kajya imbere cyane. Nubwo biba bimeze gutyo ariko, umwingo ntabwo uryana ahubwo iyo wamaze gukura ni bwo ubuza umuntu guhumeka ndetse no kumira bikaba ikibazo.

Dore bimwe mu bimenyetso by’umwingo

-Kubyimba ijosi

-Kuremererwa mu muhogo

-Gusonza bikabije

-Kugira ubushyuhe bwinshi cyane

-Kugira iseseme bya hato na hato

Mu gihe wagaragaweho n’indwara y’umwingo, urubuga Passeport santé ruvuga ko hari ibiribwa ushobora gufata ugaca ukubiri na wo, muri ibyo biribwa byigajemo iode ari nayo ntandaro yo kurwara umwingo mu gihe yabaye nke cyangwa nyinshi, harimo: Imboga rwatsi ari zo dodo, amashu, seleri, epinard n’ibindi, ibinyampeke birimo ubunyobwa, soya, ibikomoka mu Nyanja nk’amafi, amagi ndetse n’umunyu.

Ibi biribwa ni byo bigaragazwa nk’ibishobora gutuma umuntu urwaye umwingo ashobora gukira mu buryo bwihuse mu gihe yabifashe hakiri kare ni ukuvuga umwingo utarakura ngo ugere kure. Iyo wamaze kurengerana rero nta kindi kiba gisigaye uretse kujya kwa muganga bakawubaga ukavaho ubuzima bugakomeza.

Tubibutse ko umwingo atari indwara y’abagore gusa ahubwo n’undi muntu uwo ari we wese ashobora kuyirwara. Mu rwego rwo kuyirinda, ni byiza gufata indyo yiganjemo iode nkuko twabivuze haruguru. 

Src: Passeport santé

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND