RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara y’umusonga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/03/2018 22:54
0


Abashakashatsi bagaragaza ko umusonga ari indwara ikunze kwibasira abana ndetse n’abantu bari mu za bukuru bakaba barasanze iterwa na mikorobe, za bagiteri cg virusi, ifata ibihaha ikabizahaza ku buryo bukomeye.



Ese iyi ndwara irangwa n’iki?

Abahanga basanga ibimenyetso byayo ari bimwe ku bantu bose aho usanga irangwa no gukorora, umuriro mwinshi utazima no guhumeka bigoranye, Gutitira cyane, Kumva unaniwe cyangwa wacitse intege, Isereri no kuruka, Kubabara mu gituza cyane cyane byiyongera iyo ukoroye cg uri kwinjiza umwuka, Gucibwamo bikabije, gutera k’umutima biri hejuru.

Ese umusonga uterwa n’iki?

Ikinyamakuru News medial net dukesha iyi nkuru kivuga ko umusonga uterwa na Bagiteri zitwa streptococcus pneumonia zikaba zizwiho gufata abantu badafite ubudahangarwa bw’umubiri.

Ni gute wayirinda?

Abahanga bavuga ko ubutyo bwo kwirinda iyi ndwara ku bana bato nk’abafite ubudahangarwa bw’umubiri bucye cyne ari ukubaha inking zabugenewe zituma batabasha gufatwa nayo.

Ikindi ni ukwirinda gukwirakwiza za microbe ahabonetse hose, isuku ukayigira iya mbere haba ku mu biri ku biribwa ndetse n’aho utuye. Indyo yuzuye igomba guhora mu rugo rwawe mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Src:News medical net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND