RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/01/2018 18:48
1


Indwara y’ubwandu bw’amaraso ni indwara mbi cyane kandi izahaza benshi muri iki gihe ariko ikaba idakunze kumenywa na benshi ari nayo mpamvu ikunze kubahitana.



Ese iyi ndwara iterwa n’iki?

Ubwandu bw’amaraso ni indwara iterwa na bacteria zinjira mu maraso zigatuma ibice bimwe na bimwe bibyimba ndetse bikangirika umuntu akagira ububabare bukabije, izi bacterie rero ahanini ngo zishobora kuzanwa n’ibintu byinshi birimo; Kuba umaze igihe mu bitaro kandi warabazwe, kuba warigeze kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari, kuba warigeze kurwara mugiga, umusonga, n’izindi ndwara zifata ubwonko.

Ese ni bande bakunze gufatwa n’iyi ndwara?


Ubwandu bw’amaraso bwafata umuntu uwo ari we wese ariko ikunze kwibasira abantu badafite ubudahangarwa bw’umubiri barimo; Abana bato cyane, abantu bageze mu za bukuru, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abarwaye impyiko, umwijima ndetse na diabete.


Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko urwaye ubwandu bw’amaraso harimo; Kugira iseseme no kuruka, kubura ubwenge, guhitwa no guhumeka insigane. Ukimara kubona ibi bimenyetso ni ngombwa ko wihutira kujya kwa muganga kugira ngo barebe niba waranduye koko bityo ukurikiranwe mu maguru mashya kuko iyo iyi ndwara irengeranye ishobora guhitana uyirwaye nkuko urubuga Healthline rubigaragaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murakoze cyane muzatubwire Kuma erereji yomumaraso6 months ago
    Gutabarwa kwamagara





Inyarwanda BACKGROUND