RFL
Kigali

Menya byinshi ku munsi mukuru wa Eid el-fitr usoza ukwezi kwa Ramadhan, n’uburyo wizihijwe hirya no hino ku isi -AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/06/2017 8:18
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017, amamiliyoni y’abayoboke b’idini ya islamu mu bice bitandukanye by’isi bahuriye mu isengesho rusange rya Eid Al Fitr risoza ukwezi gutagatifu kuri bo kwa Ramadhan, aho baba bamaze ukwezi biyiriza ubusa bakora ibikorwa bitandukanye byo kugandukira Imana.



Gusa hari ibindi bihugu byizihije uyu munsi kuri uyu wa Mbere kuko ari bwo ukwezi kwabonetse, muri ibyo bihugu hakaba harimo u Buhinde, Bangladesh, Pakistan, Iran, Oman n’ibindi bihugu bike bitari byabashije kubona ukwezi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu.

Kuri uyu munsi abayisilamu baramukira mu isengesho rusange riba mu gitondo cya kare, maze nyuma abenshi bagasubira mu miryango yabo bakajya gukomerezayo ibirori. Twifashishije imbuga za internet zitandukanye zirimo Express.co.uk, Aljazeera.com tugiye kubereka uko uyu munsi wizihijwe mu bice bitandukanye byo ku isi.

Abayisilamu bo mu Buhinde basuhuzanya nyuma yo gusoza isengesho rusange ryabereye ku musigiti wa Jama Masjid mu mujyi wa New Delhi

Umugore w'umunyapakisitani wari witatse amabara akoresheje ihina, aha yashimiraga Imana nyuma yo gusenga ku musigiti w'amateka wa Badshahi ahitwa Lahore

Iyi ni foto y'abanya-Yemeni b'abanyamerika bafataga ifunguro rya mu gitondo(Eid Breakfast) bari bateguye mu buryo gakondo bwo muri Yemeni aho bizihirije uyu munsi i Brooklyn ho muri NewYork

Akana kari gahagaze kitegereza uburyo abasilamu bari bateraniye kuri stade ya Dinamo i Bucharest mu murwa mukuru wa Romaniya basenga

Utu twana twakiniraga iruhande rw'abayisilamukazi bo muri Palestine bari bateraniye mu mujyi wa Gaza mu isengesho risoza ukwezi kwa Ramadhan 

Aba ni abayisilamu bo muri Turikiya bari bateraniye Istanbul ku musigiti wa Sultan Ahmed uzwi na nano nk'umusigiti w'ubururu (blue mosque)

Aba ni abanyamisiri basengeye ku musigiti wa El-Seddik i Cairo, aha bari hanze y'umusigiti bagenda bafata ibipurizo 

Aba ni abana bo muri Afghanistan bizihizaga uyu munsi bidagadura i Kaboul

Aba ni abo muri Chechnya basengeye ku musigiti mukuru wa Grozny

Uyu munsi uhuza abadaherukana bakongera bakaramukanya, aha ni Bagdad muri Iraq

Abasilamukazi bo muri Philippines bifata agafoto ku rwibutso mbere yo gusenga mu isengesho ryabereye Luneta park

Umunsi mukuru wa Eid El Fitr uvuze iki?

Eid El Fitr ni umunsi usoza iminsi 30 abemeramana b’idini ya Islam baba bamaze biyiriza ubusa basenga ndetse bakora n’ibikorwa byinshi byo kwiyegereza Imana no kwibombarika imbere y’amategeko yayo. Inyarwanda.com irabasobanurira bimwe mu biranga uyu munsi ndetse n’agaciro uhabwa mu myemerere y’idini ya Islam.

Uyu munsi ukomeye cyane mu myemerere y’idini ya Islam ni umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Chawwal, ukwezi  kwa cumi  ku ngengabihe(calendar) ya Islam gukurikira ukwa Ramadan, uku kwezi kwa cyenda mu mezi ya kiyisilamu kukaba ukwezi gukorwamo igisibo kimwe mu nkingi eshanu zikomeye z’idini ya Islam. Uku kwezi guhabwa agaciro gakomeye cyane ndetse kukaba ari n’ukwezi gutagatifu mu myemerere y’iri dini kuko ari ukwezi intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo igitabo gitagatifu(Koroan) gikubiyemo amahame y’idini ya Islam.

Muri uku kwezi abayisilamu bose bagomba gusiba bagakurikiza ingengabihe y’amasengesho n’iyo gufatiraho ifunguro buri munsi. Ramadhan kandi nk’uko Koroan ibivuga ikaba ari umuyoboro ku bantu. Muri uku kwezi abayisilamu baba bagomba gukoresha uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame yose y’idini kandi bakirinda ingeso zose n’imyitwarire idahuza n’amategeko y’idini. Igisibo cyagenewe ibikorwa bigaragaza ukwemera guhamye, aho abayisilamu bashakisha uburyo bwose bakwiyegeranya n’Imana. Muri uku kwezi baba bagomba kwirinda ibibanezeza bakiyegereza Imana.

Nyuma y’iminsi 30 rero abayoboke b’idini ya Islam basenga cyane, biyiriza ubusa ndetse birinda kwishimisha mu buryo bwose ngo begerana n’Imana haza ukwezi kwa Chawwal, aho ku munsi wako wa mbere bizihiza ibirori bya Aid el Fitr, ibirori byo gusoza igisibo, bakishima ndetse bagasangira.

Kuri uyu munsi abayisilamu bajya mu Misigiti mu gitondo, bambaye imyenda myiza cyane,(akenshi iba ari na mishya) kugira ngo basenge isengesho ry’uyu munsi. Nyuma y’isengesho inshuti n’abavandimwe mu miryango barahura bakishimana ndetse abishoboye bagaha ibyo kurya abatabasha kubibona (zakat al-fitr).

Bamwe mu bayisilamu bakaba bizihiza uyu munsi mukuru igihe cy’iminsi igera kuri 3. Muri uku kwezi kwa Chawwal abayisilamu bose bakaba basabwa kongera gusiba byibuza indi minsi 6 yitwa as-sitta al-bid.

Inyarwanda.com, natwe tubonereho kwifuriza abayislamu bose, umunsi mwiza wa Eid El Fitr, tugira tuti " EID MUBARAK!"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND