Abayoboke b’idini ya Islam ku isi yose uyu munsi bizihije ibirori bikomeye bya Aid al Fitr, Umunsi usoza iminsi 30 baba bamaze biyiriza ubusa basenga ndetse bakora n’ibikorwa byinshi bitandukanye. Inyarwanda.com irabasobanurira bimwe mu biranga uyu munsi ndetse n’agaciro uhabwa mu myemerere y’idini ya Islam
Uyu munsi ukomeye cyane mu myemerere y’idini ya Islam ni umunsi wa mbere w’ukwezi kwa Chawwal, ukwezi kwa cumi ku ngengabihe(calendar) ya Islam gukurikira ukwa Ramadan, uku kwezi kwa cyenda mu mezi ya kiyisilamu kukaba ukwezi gukorwamo igisibo kimwe mu nkingi eshanu zikomeye z’idini ya Islam. Uku kwezi guhabwa agaciro gakomeye cyane ndetse kukaba ari n’ukwezi gutagatifu mu myemerere y’iri dini kuko ari ukwezi intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo igitabo gitagatifu(Koroan) gikubiyemo amahame y’idini ya Islam.
Muri uku kwezi abayisilamu bose bagomba gusiba bagakurikiza ingengabihe y’amasengesho n’iyo gufatiraho ifunguro buri munsi. Ramadan kandi nk’uko Koroan ibivuga ikaba ari umuyoboro ku bantu. Muri uku kwezi abayisilamu baba bagomba gukoresha uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame yose y’idini kandi bakirinda ingeso zose n’imyitwarire idahuza n’amategeko y’idini. Igisibo cyagenewe ibikorwa bigaragaza ukwemera guhamye, aho abayisilamu bashakisha uburyo bwose bakwiyegeranya n’Imana. Muri uku kwezi baba bagomba kwirinda ibibaneza bakiyegereza Imana.
Nyuma y’iminsi 30 rero abayoboke b’idini ya Islam basenga cyane, biyiriza ubusa ndetse birinda kwishimisha mu buryo bwose ngo begerana n’Imana haza ukwezi kwa Chawwal, aho ku munsi wako wa mbere bizihiza ibirori bya Aid el Fitr, ibirori byo gusoza igisibo, bakishima ndetse bagasangira.
Kuri uyu munsi abayisilamu bajya mu Misigiti mu gitondo, bambaye imyenda myiza cyane,(akenshi iba ari na mishya) kugira ngo basenge isengesho ry’uyu munsi. Nyuma y’isengesho inshuti n’abavandimwe mu miryango barahura bakishimana ndetse abishoboye bagaha ibyo kurya abatabasha kubibona (zakat al-fitr).
Bamwe mu bayisilamu bakaba bizihiza uyu munsi mukuru igihe cy’iminsi igera kuri 3. Muri uku kwezi kwa Chawwal abayisilamu bose bakaba basabwa kongera gusiba byibuza indi minsi 6 yitwa as-sitta al-bid.
Twifurije abayoboke b’idini ya Islam umunsi mwiza tugira tuti “Aid Mubarak!”
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO