RFL
Kigali

Menya byinshi ku ihohoterwa ryakorewe abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:1/06/2018 14:04
0


Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore n’abakobwa ni imwe mu ntwaro zifashishijwe n’interahamwe kwica urw’agashinyaguro abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.Ubu ni bumwe mu buryo iri hohoterwa ryakozwemo:



Raporo yakozwe n’umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside Avega Agahozo mu 1999, igaragaza ko abafashwe ku ngufu ari abakobwa n’abagore bari bafite imyaka iri hagati ya 20 na 55, gusa ngo hari n’abandi bagore bakuze ndetse n’abakobwa bakiri bato nabo bafashwe ku ngufu mu bihe bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Gufatwa ku ngufu

Iyi raporo ya Avega Agahozo igaragaza ko abagore n’abakobwa bafatwaga ku ngufu n’umuntu umwe cyangwa n’abantu benshi mu gihe kimwe cyangwa mu bihe bitandukanye. Abagore n’abakobwa kandi bicishwaga ibisongo byinjijwe mu gitsina. Abagore n’abakobwa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bagirwaga abacakara b’imibonano mpuzabitsina n’interahamwe zabaga zarababohoje.

Abagore n’abakobwa banduzwaga nkana virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nkana. Abakobwa n’abagore mu gihe cya Jenoside bakatwaga imyanya ndangagitsina bashinyagurirwa.

 Image result for sexually violated woman

Umugore uri mu menyo ya rubamba

Irindi hohoterwa

Raporo y’umuryango w’Avega Agahozo mu 1999, igaragaza iruhande rwo gufatwa ku ngufu abagore n’abakobwa bakubitwaga cyane cyane bambaye ukuri. Mu gihe cya Jenoside kandi abagore n’abakobwa bakoreshwaga imibonano mpuzabitsina n’abo bafitanye isano,ikizira mu muco nyarwanda. Ni mu gihe mu mategeko 10 y’abahutu yasohotse mu kinyamakuru Kangura mu 1990, ane muri yo yahamagariraga kwanga abagore b’abatutsikazi.

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye abagore n’abari abakobwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ibikomere biracyari byose ku mutima no ku mubiri, icyakora hari ababashije kwiyubaka. Kugeza ubu imibare y’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri Jenoside ntizwi neza cyane ko hari abashobora kuba barahisemo kwicecekera batinya guhabwa akato. Ni mu gihe imibare igaragazwa n’inzego zibifite mu nshingano igaragaza ko 43% by’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari igitsina gore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND