RFL
Kigali

Irinde kunywa ibiyobyabwenge kuko byangiza ubwonko

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/10/2017 13:51
0


Mu gihe ubushakashatsi buheruka gukorwa mu Rwanda bwagaragaje ko abantu bakoresha ibiyobyabwenge bangana na 50% kandi bikaba bivugwa ko ibiyobyabwenge bigira icyo byangiza ku bwonko bw’umuntu bikazanamuviramo uburwayi bukomeye,



Inyarwanda.com yashatse gusobanukirwa byinshi ku bijyanye n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icyo byangiza cyangwa bimarira umuntu maze twegera umuyobozi w’ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge Isange rehabilitation center Dr. RWAGATARE Patrick agira byinshi adutangariza

Ibiyobyabwenge ni iki?

Dr. RWAGATARE” Ubusanzwe ibiyobyabwenge ni ibintu abantu bakoresha bikabatera impinduka mu mubiri wabo, izo mpinduka zikabongerera ubushobozi zikabatera ibyishimo birenze, gutinyuka buri kimwe cyose ndetse zigatuma bishora mu ngeso mbi zitandukanye

Bimwe muri ibyo biyobyabwenge, twavugamo inzoga, itabi, cocaine, heroin n’ibindi bisa nk’ibyo”

Image result for cigarettesImage result for cigarettes

Ese ni ryari ibi byose bishobora kuba ibiyobyabwenge?

Dr. RWAGATARE” Dufatiye urugero nko ku nzoga, mu by'ukuri ku muntu ubasha kunywa gacye nk’ibirahure bibiri gusa ntiba ikibaye ikiyobyabwenge ahubwo iba cyo iyo umuntu atangiye kuba imbata yayo uburyo atayibonye atabasha gutuza ngo bimukundire ari naho usanga agenda arushaho kuyikunda cyane akanywa nyinshi zirenze n’ubushobozi bwe, bikamutera ikibazo ku buryo aba atagishoboye n’akazi yakoraga, akagenda akangirika ku buryo bukomeye noneho n’imyitwarire ye igahinduka mu buryo bugaragarira buri wese”

Ni iki gishobora gutuma umuntu aba imbata y’ibiyobyabwenge?

Dr. Patrick” Impamvu zishobora gutuma umuntu yishora mu biyobyabwenge zo ni nyinshi ariko akenshi kugirango umuntu abatwe n’ikiyobyabwenge runaka, hari imiterere aba afite ituma agikoresha, amateka y’umuntu ashobora kumutera kuba imbata y’ibiyobyabwenge aho umuntu aba yarakuze nabi cyangwa agakura ahura n’ibibazo byinshi bitandukanye bityo akabifata agirango yibuze agahinda n’umubabaro aba afite

Hari n’ababifata bitewe n’uburwayi bwo mu mutwe baba bafite aho baba bashobora kumva andi majwi ndetse bakanabona amashusho ateye ubwoba bakabifata ari nk’uburyo bwo kwivura kumva ya majwi no kubona amashusho abandi batabona”

Ni izihe ngaruka ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge?

Dr. Patrick” Ingaruka ya mbere ikomeye iterwa no gukoresha ibiyobyabwenge ni uko byangiza umubiri bihereye ku bwonko, dufatiye urugero ku rumogi, rugenda rwangiza umubiri w’umuntu ukabona asa n’aho atagitekereza ku buryo no mu mibereho ye n’abantu ahora ababangamira ugasanga ahora afungwa, akubitwa,mbese imyitwarire ye igahinduka ndetse n’abo mu muryango we bagasa n’aho bamutereranye kubera bya ikorwa bye bitari byiza”

Umuntu umeze utyo mumufasha iki?

Dr. Patrick” Biragoye cyane gufasha umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge kuko ubusanzwe umuntu afasha ushaka gufashwa ariko bene uyu muntu ntago aba abishaka kuko aba atemera ko afite ikibazo runaka

Intambwe ya mbere tugerageza gukora ni ugushyiraho uburyo bwo kubakurikirana kugeza igihe bamenyeye ko bafite ikibazo, ubundi tugasaba imiryango y’abo bantu kutabatererana cyangwa se ngo babinube bitewe n’ingeso zabo kuko burya hari ibintu biba byihishe inyuma yo gukora ibikorwa bibi bimutandukanya n’uko yari ameze mbere”

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’inzobere ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bwasanze n'ubwo umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge ashobora kubireka agasubira mu buzima busanzwe ariko ngo aba ashobora kubisubiraho igihe icyo ari cyo cyose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND