RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/03/2018 5:02
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 11 mu byumweru bigize umwaka tariki 15 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 74 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 291 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

44 BC:  Julius Caesar wari umwami w’ubwami bw’abaromani akaba yari umunyagitugu wategekaga ubwo bwami, yishwe n’abasenateri b’ubwami bw’abaromani atewe icyuma.

1493: Nyuma y’urugendo azenguruka isi aho yari amaze kuvumbura umugabane wa Amerika, Christopher Columbus yasubiye iwabo mu gihugu cya Espagne.

1820: Leta ya Maine yabaye leta ya 23 yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1877: Umukino wa mbere wa Cricket, wakinwe hagati y’ikipe y’u Bwongereza na Australia, ukaba wari umukino w’igerageza wakiniwe kuri stade ya MCG yo mu mujyi wa Melbourne mu gihugu cya Australia.

1892: Ikipe y’umupira w’amaguru mu bwongereza ya Liverpool F.C yarashinzwe.

1906: Uruganda rukora imodoka rwa Rolls-Royce rwarashinzwe.

1922: Nyuma y’uko igihugu cya Misiri kibonye ubwigenge ku bwongereza, umwami Fuad wa mbere yahise aba umwami.

1978: Ibihugu bya Somalia na Ethiopia byasinye amasezerano yo guhagarika intambara yari imaze amezi 8 n’iminsi 2 ishyamiranyije ibi bihugu.

1985: Urubuga rwa interineti rwa mbere wabayeho ku isi rwitwa symbolic.com rwagiye hanze.

1990: Mikhail Gorbachev yatorewe kuba perezida wa mbere wa Leta y’ubumwe y’abasoviyeti.

2011: Imyigaragambyo mu gihugu cya Syria yaratangiye, ikaba yaraje kuvamo intambara hagati y’abanyagihugu n’igisirikare cya leta, kugeza ubu ikaba imaze kugwamo abasaga 130,000.

Abantu bavutse uyu munsi:

1809: Joseph Jenkins Roberts, umunyaliberiya wari ufite ubwnwgihugu bwa Amerika akaba ariwe wabaye perezida wa mbere wa Liberiya nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1876.

1824: Jules Chevalier, umupadiri w’umufaransa akaba ariwe washinze umuryango w’abamisiyoneri b’umutima mutagatifu nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1907.

1866: Johan Vaaler, umuvumbuzi w’umunyanorvege akaba ariwe wavumbuye utwuma dufata impapuro nibwo yavutse azxa gutabaruka mu 1910.

1957: Víctor Muñoz, umutoza w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1969: Kim Raver, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Audrey Raines muri filime za 24 Heurs yabonye izuba.

1975: will.i.am, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The Black Eyed Peas yabonye izuba.

1975: Eva Longoria, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Young Buck, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1989: Sandro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1991: Kevin Müller, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

44 BC: Julius Caesar, umwami w’abami w’uburomani yaratanze.

2008: Mikey Dread, umuhanzi w’umunyajamayika yitabye Imana, ku myaka 54 y’amavuko.

2009: Ron Silver, umukinnyi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 63 y’amavuko.

2011: Nate Dogg, umuraperi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 42 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa ry’ikiremwamuntu rikorwa na polisi ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bw’abaguzi ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umuco, amahoro, ibiganiro ndetse na filime bya kisilamu ku isi.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kumenyana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND