RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/02/2017 12:02
0


Uyu munsi ni kuwa 7 w’icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 50 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 315 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu umnsi mu mateka y’isi:

356: Umwami w’abaromani Constantius II yatanze itegeko ryo gufunga insengero zose z’abatari abakirisitu (abagatolika) mu bwami bw’abaroma bwose.

1884: Inkubi z’imiyaga zigera kuri 60 zibasiye amajyepfo ya Leta zunze ubumwe za Amerika, zikaba zibarirwa mu nkubi z’imiyaga zikaze zabayeho mu mateka y’iki gihugu.

1959: Ubwongereza bwahaye igihugu cya Chypres ubwigenge, bwagezweho byuzuye tariki 16 Kanama 1960.

1985: William J. Schroeder niwe muntu wa mbere washyizwemo umutima w’umukorano wabashije gusohoka mu bitaro agakomeza kubaho.

Abantu bavutse uyu munsi:

 

1473: Nicolaus Copernicus, umuhanga mu mibare no mu bumenyi bw’ikirere w’umunya-Pologne, akaba ariwe wavumbuye uburyo isi izenguruka izuba mu gihe byavugwaga ko izuba rizenguruka isi nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1543.

1977: Gianluca Zambrotta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1979: Sergio Júnior, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1979: René Renno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1986: Marta Vieira da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1993: Mauro Icardi, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1993: Victoria Justice, umukinnyikazi wa filime, umuririmbyikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2007: Celia Franca, umubyinnyi w’umunyakanada ukomoka mu bwongereza akaba ariwe washinze itorero ry’imbyino ry’igihugu cya Canada yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.

2013: Lou Myers, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 76 y’amavuko.

2013: Hubert Schieth, umutoza w’umupira w’amaguru w’umudage yitabye Imana, ku myaka 86 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND