RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/02/2017 7:08
0


Uyu munsi ni kuwa kane w’icyumweru cya 7 mu byumweru bigize umwaka tariki 16 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 47 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 318 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1937: nyuma yo kuvumbura Nylon, Wallace H. Carothers yahawe uburenganzira kuri ubu buvumbuzi na Leta zunze ubumweza Amerika.

1959: Nyuma yo guhirika ubutegetsi bw’umunyagitugu Fulgencio Batista muri Cuba ku itariki ya mbere Mutarama, kuri uyu munsi Fidel Castro yabaye perezida w’agateganyo w’iki gihugu.

1985: Umutwe wa Hezbollah wo muri Afganistan ukunze gushinjwa ibikorwa by’iterabwoba warashinzwe.

2005: Amasezerano y’I Kyoto yasinywe n’ibihugu na leta byose byo ku isi ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’uko igihugu cy’uburusiya kiyemeje. Aya masezerano yategekaga ibihugu bifite inganda nyinshi gushyiraho ingamba zo kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere.

Abantu bavutse uyu munsi:

1909: Richard McDonald, umushoramari w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze ikigo cya McDonald’s gikora ibiribwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1998.

1932: Ahmad Tejan Kabbah wabaye perezida wa 3 wa Sierra Leone, nibwo yavutse.

1941: Kim Jong-il, perezida wa 2 wa Koreya ya ruguru nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2001.

1973: Christian Bassedas, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1982: Lupe Fiasco, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1982: Paulo Jorge Sousa Vieira, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal nibwo yavutse.

1985: Ron Vlaar, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1988: Denílson Pereira Neves, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1974John Garand, umukanishi w’umunyamerika ukomoka muri Kanada akaba ariwe wakoze imbunda yo mu bwoko bwa M1 Garand yaratabarutse, ku myaka 86 y’amavuko.

2013: Tony Sheridan, umuhanzi w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 73 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND