RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/02/2017 7:12
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 6 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 40 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 325 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu ateka y’isi:

1865: Abaturage bo muri leta ya Delaware muri Leta zunze ubumwe za Amerika banze gutora ingingo ya 13 yo mu itegeko nshinga rya Amerika ica ubucakara, bemeza ko bugomba gukomeza gukorwa, bakaba baraje kuryemeza tariki 12 Gashyantare 1901.

1922: Warren G. Harding wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika muri iki gihe, niwe winjije radiyo ya mbere muri White House (inzu ya perezidansi).

1952: Elizabeth II yimitswe nk’umwamikazi w’ubwami bw’abongereza.

1963: Ingendo, ubucuruzi, n’ibikorwa byose hagati ya’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika na Cuba byahagaritswe n’uwari perezida wa AMerika, John F. Kennedy.

1963: ikiganiro cya mbere mu mateka y’isi cyatambukijwe kuri televiziyo kigaragara mu buryo bw’amabara cyanyuze kuri televiziyo mu murwa mukuru wa Mexuco City, na televiziyo ya XHGC-TV, Channel 5, bikaba byarakozwe mu buhanga n’ubuvumbuzi bw’umutekinisiye w’iyi televiziyo Guillermo Gonzalez Camarena.

1974: Mu gihugu cya Haute Volta (kuri ubu muri Ghana) habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ryari riyobowe n’igisirikare.

Abantu bavutse uyu munsi:

1834Dmitri Mendeleev, umuhanga mu butabire akaba n’umuvumbuzi w’umurusiya, ubuvumbuzi yakoze mu butabire bukaba bufite akamaro kanini mu isi ya none dore ko ariwe wakoze icyo bita Tableau Periodique des Elements nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1907.

1906: Chester Carlson, umunyabugenge w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gufotora ku mpapuro buzwi nka Xerography nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1968.

1971: Aidy Boothroyd, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1974: Guy-Manuel de Homem-Christo, umuDJ w’umufaransa akaba abarizwa mu itsinda rya Daft Punk nibwo yavutse.

1980: Ralf Little, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1980: Stephen Wright, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Shelley Thompson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1987: Francisco Javier García, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1991: Roberto Soriano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2008: Frank J. Dixon, umuhanga mu buvuzi bw’imbere mu mubiri w’umunyamerika yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND