RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze itariki 24 Werurwe mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:24/03/2017 11:10
0


Uyu munsi ni kuwa 5w’icyumweru cya 12 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 83 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 282 ngo umwaka urangire. Mu bihugu bimwe by’iburayi bikoresha ingengabihe ya Julian, uyu munsi ni umunsi wa nyuma w’umwaka (umunsi wa 365).



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1707: Igihugu cy’ubwongereza na Ecosse byasinye amasezerano yo kwiyunga, aho byahise bireme ubwami bunini bw’ubwongereza.

1829: Inteko y’ubwami bw’abongereza yongeye gusinya itegeko ryemerera abayoboke b’idini Gatolika gukora mu nteko ishinga amategeko, nyuma y’igihe kirekire iri dini ryaraciwe mu butegetsi bw’ubwongereza.

1837: Mu gihugu cya Kanada, abirabura bahawe uburenganzira bwo gutora.

1854: Mu gihugu cya Venezuela ubucakara bwaraciwe burundu.

1882: Umushakashatsi Robert Koch yatangaje ko amaze kuvumbura agakoko ka mycobacterium tuberculosis, kakaba ari agakoko gatera indwara y’igituntu.

1959: Ishyaka ry’ubumwe bw’abanyafurika ryari rigamije gufasha ibihugu guharanira ubwigenge ryashinzwe na Léopold Sédar Senghor afatanyije na Modibo Keïta.

Abantu bavutse uyu munsi:

1693John Harrison, umuhanga mu gukora amasaha akaba yari n’umufundi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye isaha nyamubazi (chronometre) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1776.

1930: David Dacko wabaye perezida wa mbere wa Centrafrika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2003.

1951: Tommy Hilfiger, umuhanzi w’imyambaro w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora imyambaro yo mu bwoko bwa Tommy Hilfiger nibvwo yavutse.

1976: Aliou Cissé, umutoza wigeze no kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegali nibwo yavutse.

1977: Corneille Nyungura, umuhanzi w’umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Canada yabonye izuba.

1984: Benoît Assou-Ekotto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni ufite n’ubwenegihugu bw’ubufaransa nibwo yavutse.

1987: Ramires, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1603: Elizabeth I of England, umwamikazi w’ubwongereza yaratanze.

1776:John Harrison, umuhanga mu gukora amasaha akaba yari n’umufundi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye isaha nyamubazi (chronometre) yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

2013: Paolo Ponzo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yitabye Imana, ku myaka 41 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu: Catheline na Simon.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’igituntu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND