RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze itariki 23 Werurwe mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/03/2017 11:12
0


Uyu munsi ni ku wa 4 tariki 23 Werurwe 2017, ni umunsi wa 82 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 283 ngp umwaka urangire.



Bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1868 : Kaminuza ya California yarashinzwe muri Oakland ho muri California

1857 : Elisha Otis yagaragaje bwa mbere elevator (ascenseur)  ahitwa 488 Broadway New York City.

1888 : Mu Bwongereza hatiraniye inama ya mbere yahuje ubuyobozi bw’amakipe ya Football akomeye.  

1919 : Muri Milan, mu Butaliyani, Benito Mussolini yashinze ishyaka rye Facist

Bamwe mu byamamare bavutse uyu munsi:

1980: Russel Howard, ukunyarwenya, yavutse kuri iyi tariki

1984: Brandon Marshall, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Amerika nibwo yavutse

1992: Kyrie Irving, umukinnyi wa basketball wo muri Amerika nibwo yavutse

1992: Vanessa Morgan, ni umukinnyi wa filime wo muri Canada nibwo yabonye izuba

Abitabye Imana uyu munsi

1555 : Papa Julius III yitabye Imana, yari yaravutse muri 1487

1559 : Gelawdewos, yari umwami wo muri Etiyopiya yitabye Imana, yari yaravutse muri 1521

2012 : Abdullahi Yusuf Ahmed, wahoze ari perezida wa Somalia yitabye Imana. Yari yaravutse muri 1934

Uyu munsi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’iteganyagihe (World Meteorological Day






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND