RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze itariki 15 Mutarama mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/01/2017 6:33
0


Uyu munsi ni kuwa 7 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 15 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 15 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 350 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1889: Uruganda rwa Coca-Cola rwatangiye gukora mu buryo bwemewe mu mujyi wa Atlanta, muri Leta ya Georgia muri Amerika.

1892: James Naismith yashyize ahagaragara amategeko agenga umukino wa Basketball.

1966: Mu gihugu cya Nigeriya habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, aho repubulika ya mbere yari iyobowe na Abubakar Tafawa Balewa yakuweho n’igisirikare.

1970: Moammar Gadhafi yabaye umukuru wa guverinoma muri Libya.

1975: Igihugu cya Portugal na Angola byasinye amasezerano yiswe aya Alvor, akaba yari agamije kwemera ubwigenge bwa Angola no gusoza intambara y’ubwigenge.

1992: Umuryango mpuzamahanga wemeje ubwigenge bw’ibihugu bya Slovenia na Croatia kuri Yugoslavia.

2001: Urubuga rwa Wikipedia rwatangiye kugaragara kuri interineti bwa mbere.

2005: Ubumenyi bw’ikirere: Icyogajuru cya SMART-1 cyakoraga ubushakashatsi ku kwezi, cyavumbuye ubutare bwa Calcium, aluminum, silicon, icyuma (iron), n’ubundi butare bugize ubutaka, ku butaka bw’ukwezi.

Abantu bavutse uyu munsi:

1754Richard Martin, umunya Ireland uri mu bashinze umuryango ushinzwe kurwanya ibibi bikorerwa inyamaswa nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1834.

1918: Gamal Abdel Nasser, wabaye perezida wa 2 wa Misiri nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1970.

1929: Martin Luther King, Jr., umunyamerika w’umwirabura wagiye aharanira uburenganzira bw’abirabura muri Amerika akaba azwi cyane ku ijambo yigeze kuvuga rya “I Have A Dream” akaba yaranabiherewe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1968.

1981: El Hadji Diouf, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegali nibwo yavutse.

1981: Pitbull, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Francis Zé, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cameroon nibwo yavutse.

1983: Jermaine Pennant, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Hugo Viana, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportugal nibwo yavutse.

1985: René Adler, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1987: David Knight, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1988: Daniel Caligiuri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1990: Fernando Forestieri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1991: Marc Bartra, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2007: James Hillier, umushakashatsi w’umunyakanada, akaba ariwe wavumbuye Microscope yaratabarutse, ku myaka 92 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND