RFL
Kigali

UBUZIMA:Menya bimwe mu bice bigize umubiri wawe: Amabya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/05/2018 19:20
0


Kimwe mu bice bikomeye kandi by’ingenzi ku mubiri w’igitsinagabo ni amabya.Iki ni kimwe mu bice by’umubiri wacu gikora ibintu 2 icyarimwe kuko ni yo akora intangangabo kandi akanakora imisemburo gabo by’umwihariko 'Testosterone'.



Kuba anagana, uko uruhu rwayo rukoze n’indi miterere yayo yihariye bifite ikintu kinini bivuze ku buzima.

Bimwe mu byo ukwiye kumenya byerekeye amabya

Amabya ubusanzwe aba ari 2 buri ryose kandi rikagira agasaho karyo. Gusa kuri bamwe hari igihe umusore/umugabo agira ibya rimwe gusa ariko ntacyo bihungabanya ku kuba yabyara. Ku muntu mukuru ubusanzwe buri bya rimwe rigira umurambararo wa santimetero 2.5 (2.5cm) n’uburebure buri hagati ya santimetero 4 na 5.

Akazi kayo ka mbere, nk'uko twabivuze ni ugukora intangangabo. Ikigereranyo ni intanga tiriyoni 12 mu buzima bw’umugabo kuva atangiye kwiroteraho, aho buri uko asohoye hasohoka byibuze hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 400 z’intangangabo. Mbere y'uko umwana w’umuhungu avuka amabya ye aba akiri mu nda, ibigaragara ari igihu gusa, mo imbere nta kintu kirimo.

Gusa mu kuvuka ni ho amanuka buri rimwe rikajya mu gasaho karyo. Iyo atamanutse ari kuvuka, kwa muganga bararimanura. Mu mabya habonekamo uturemangingo tw’amoko 2 anyuranye. Tumwe twitwa uturemangingo twa Sertoli ni two dushinzwe ikorwa ry’intangangabo kuva mu ikorwa ryazo kugeza zikuze aho zishobora gutera inda.

Naho utundi turemangingo twa Leydigs two dushinzwe gukora imisemburo gabo cyane cyane uwa testosterone ndetse n’ibindi bimenyetso byose byerekana ko umuhungu yakuze harimo kuniga ijwi, kumera insya, incakwaha, ubwanwa n’ibindi. Utu turemangingo twose dutangira gukora umuhungu ageze mu gihe cy’ubugimbi kuzageza avuyemo umwuka.

Kugira ngo intanga yakozwe ibe ikuze bisaba byibuze iminsi 72. Bivuze ko intanga yakozwe biyisaba iminsi 72 ngo ive mu gasabo ibe yajya noneho hanze. Iyo zibaye nyinshi zikuze, kandi udakora imibonano niho zo ubwazo zisohoka zikabisa izindi ngo zibone aho zijya. Ni byo byitwa kwiroteraho.

Kuba amabya anagana bifite impamvu.

Ubusanzwe intangangabo zororokera ahantu hafite ubushyuhe buri munsi y’ubushyuhe bw’umubiri muri rusange. Ubushyuhe bwinshi cyane cyane ubugeze kuri 38°C kuzamura bushobora kuzica. Ni yo mpamvu bitemewe kujya muri Sauna kenshi ku bagabo kimwe no gutereka imashini ku bibero uri kuyikoresha igihe kinini. Ubusanzwe ubushyuhe bwiza ku mikorerwe n’imikurire y’intanga ni 33°C. 

Burya mbere y’ibyumweru 4 usamye, umwana aba agishobora kuba yavuka ari umuhungu cyangwa umukobwa. Ariko guhera ku cyumweru cya 6 ni ho bisobanuka noneho uturemangingo twa Sertoli tugatangira gukorwa ari two tugize amabya. Amabya kuko ari yo akora intanga ndetse akanakora imisemburo, hari ibindi ugomba kuzirikana mu kuyabungabunga.

Nk'uko twabibonye si byiza kuyegereza ubushyuhe bwinshi cyane kuko byakwangiza imikurire y’intanga.  Rimwe na rimwe ajya ababaza iyo akubiswe cyangwa hari ikintu kiyakomyeho kiremereye. Ni yo mpamvu usabwa kuyarinda icyakomaho kiremereye kuko cyayababaza.

Mu gihe washyutswe cyane ntusohore nuko amabya akakubabaza usabwa koga amazi akonje ukananywa amazi akonje, uburibwe bugera aho bugashira. Ushobora no kunywa ibinini bigabanya uburibwe bikanabyimbura nka ibuprofen.

Src:Umutihealth.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND