RFL
Kigali

Menya akamaro ka Tungurusumu ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/01/2018 19:22
2


Tungurusumu ni ikirungo kimaze imyaka myinshi cyane gikoreshwa n’abantu batari bacye ku isi, ndetse ikavura indwara zitandukanye, by’umwihariko ikatera imbaraga ari naho abanyamisiri baheraga bayigaburira abacakara kugira ngo bagire imbaraga zo gukora cyane.



Tungurusumu ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibitunguru, abahanga bakaba bavuga ko yuzuyemo ibinyabutabire bizwi nka antibiotic ndetse n’ibyongera ubwirinzi bw’umubiri n’indwara ziterwa na microbe.

Ibinyabuzima byiganje muri tungurusumu ngo bifite ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso no kurwanya indwara z’umutima. Tungurusumu kandi ngo ifite ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bacteria kurusha imiti nka penecelyn n’indi myinshi.

Ifite ubushobozi kandi bwo kurinda microbe mu kanwa no mu myanya myibarukiro kubera impumuro yayo, ikaba kandi izwiho kurinda ibibyimba byo mu kanwa ndetse yanirukana udukoko tuguruka.

Mu gihe ubabara, ushobora kuyikandisha ahababara ugahita ukira, ni ngombwa kandi kubanza kuyikata ubundi ukayireka akanya gato mbere yo kuyikoresha kuko aribwo igira akamaro mu mubiri w’umuntu.

Tungurusumu ishobora kuribwa ari mbisi cyangwa itetse, hari n’ababanza kuyinika mu mutobe w’indimu. Tungurusumu  byibura ebyiri kuri enye nirwo rugero rufatika umuntu akwiye kutarenza kuko ngo iyo irengeje urugero ishobora gutera ingaruka zitandukanye uwayiriye.

Bitewe n’uko ifite imbaraga nyinshi, abantu bava cyane ndetse n’abagore batwite ntibagirwa inama yo kurya tungurusumu nyinshi kuko bishobora gutuma amaraso adakama neza.

Src:Topsante  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imaniranzi4 years ago
    ndumva aribyiza p
  • Jean paul benimana10 months ago
    Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND