RFL
Kigali

Menya akamaro ka Potassium mu mubiri wawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/07/2018 15:16
0


Umubiri w’umuntu ukenera imyunyungugu itandukanye, muri yo rero harimo n’uwitwa Potassium, ukaba ukunze kuboneka mu byo kurya bya buri munsi ariko abahanga bavuga ko iyo bitinze ku ziko cyangwa bigakarangwa cyane igenda igabanuka.



Ese potassium yaba ifite akahe kamaro mu mubiri w’umuntu?

Potassium ifite ubushobozi bwo kujyana no kuvana ubutumwa mu bwonko ibifashijwemo n’imyakura. Potassium kandi ifasha imikaya gukomera cyane.

Iyo sodium yabaye nyinshi mu mubiri, potassium ifasha mu kuyigabanya ikayishyira ku rugero rukwiriye bityo umuntu ntabashe kurwara zimwe mu ndwara zifata umutima zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije.  Potassium ikusanya icyitwa isukari kiri mu mubiri ubundi igakoramo imbaraga umuntu akenera umunsi ku munsi.

Ni ibihe biribwa dushobora gusangamo potassium?

Abahanga mu bijyanye n’imirire bavuga ko potassium wayisanga mu biribwa bitandukanye ariko yiganje cyane muri ibi bikurikira:

Ibirayi, amafi, inyanya, ibishyimbo, tungurusumu, imboga rwatsi nk’amashu, epinari na dodo, imbuto zirimo imineke, amacunga, avoka, amapapayi, inanasi, water melon, amacunga, imyembe n’izindi.

Gusa nanone mbere yo gufata ibiribwa byiganjemo potassium ukwiriye kwitonda kuko iyo ibaye nyinshi igira ingaruka zikomeye ndetse n’iyo ibaye nke igira izindi ngaruka ku buzima bw’umuntu.

Ingaruka iyo yabaye nyinshi

Kugirango ubwonko n’imyakura bikore neza, nisaba igipimo kiringaniye cya potassium, iyo yabaye nyinshi rero bitera umutima kwikanya. Ubwonko ntibukora neza. Iyo yabaye nyinshi amazi aba make mu mubiri umuntu akaba yagwa umwuma.

Ingaruka iyo yabaye nke

Iyo umuntu adafite potassium mu mubiri ahorana ubwigunge no kwiheba cyane. Imikaya ikora nabo umubiri ukagubwa nabi. Bitera umuvuduko w’amaraso ukabije.

Src: passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND