RFL
Kigali

Menya akamaro k’urubuto rwa Avoka ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/12/2017 16:39
4


Avoka ni urubuto rukunzwe na benshi hirya no hino ku isi nkuko tubikesha urubuga Docteurbonnebouffe.com rukavuga ko yifitemo intungamubiri zitandukanye zirimo Magnesium potassium, Phosphore, Fer, Zinc n’izindi zitandukanye.



Avoka kandi ifasha umutima gukora neza bitewe na acide olerique iyirimo ari nayo ifasha kurinda diabete. Abantu basanzwe bafata Avoka ku mafunguro yabo ya buri munsi byagaragaye ko bagabanukirwa na cholesterole mbi mu mubiri. Bivugwa kandi ko Avoka irinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso bitewe na potassium yifitemo.

Ifite ubushobozi bwo guha umuntu amaso mazima ndetse ikarinda ishaza mu maso, abahanga bemeza ko avoka ishobora kuringaniza ikigero cy’isukari mu mubiri bitewe n’ibinure bifasha ama insure gukora neza. Avoka kandi ngo irinda umwana kuvukana ubumuga bitewe na pholate na vitamine B yifitemo ari nabyo birinda umwana kuvukana ubumuga.

Abahanga mu by’ubuzima kandi bavuga ko avoka ifite ubushobozi bwo kurinda kanseri ya prostate ku bagabo ndetse na kanseri y’ibere ku bagore bitewe na ya acide ibonekamo.

Avoka ituma izindi ntungamubiri zinjira neza mu mubiri umuntu akagira ubuzima buzira umuze, avoka yuzuyemo amavuta abobeza uruhu bigatuma ruhora rusa neza ndetse kubera ayo mavuta bituma abana bayiriye bagubwa neza bityo bakabasha gukura nta mbogamizi bahuye nazo.

Amavuta ava muri Avoka nta kibazo na kimwe atera uwayisize nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje ahubwo ngo atuma umutima ubasha gukora neza ndetse n’amaraso akaba yatembera neza mu mubiri w’umuntu.

Src:Docteurbonnebouffe.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwesamihigo 6 years ago
    avaka ni nziza kuko sinarya ntayibonye kuri nge ntibishoboka kbx
  • nkurunziza magera5 years ago
    murakocyane kubumenyi muduhaye
  • LiĆ©vin2 years ago
    none akamaro kavyo kavura iki mumubiri babitegura gute?
  • Kantengwa4 weeks ago
    Iyi nkuru se iravuga kuri avoka isanzwe turya cyangwa ku rubuto rwayo? Wagirango iriya nteruro ibanza niyo yonyine ivuga urubuto kandi title igira iti" Menya akamaro k'urubuto rw'avoka ku buzima bwawe" ? Mudusobanurire. Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND