RFL
Kigali

Menya akamaro k’ibishyimbo ku buzima bwawe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 15:21
0


Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa mu ngo z’abantu kenshi gashoboka ariko usanga abenshi babirya kuko nta kundi babigenza cyangwa kuko ari byo bafite byonyine.



Muri make ibishyimbo bikunze gufatwa nk’ibiryo by’abatindi bitewe n’uko bishobora kuba biboneka cyane mu Rwanda ku buryo n’aho wabigura babiguhera  ku giciro kiri hasi ugereranije n’ibindi biribwa. Aha niho usanga bamwe baratangiye kubyita amazina atandukanye bashaka kubipfobya ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko bitera umushiha, igikara n’ibindi, ariko muri rusange iyo utekereje neza usanga imwe mu mpavu zituma babipfobya bene aka kageni ari uko biboneka ku buryo bworoshye.

Nubwo bimeze bityo, ibishyimbo ni ibiryo by’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko bifasha umubiri guhangana n’ibibazo bitandukanye. Amakuru dukesha ikigo Archives of Internal Medicine avuga ko ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko abagabo n’abagore barya ibishyimbo inshuro enye mu cyumweru bari bafite ijanisha riri kuri 22 % ryo kuba barwara indwara y’umutima kuruta ababiriye rimwe mu cyumweru.

Mu bushakashatsi bwakurikiye bwagaragaje ko abakomeje gufata iyi ndyo bagize ijanisha ringana na 33% ryo kwirinda indwara y’umutima, naho abakurikije imirire isanzwe badafata ibishyimbo bakaba baragize urwego ruri hejuru rwo kuba barwara indwara y’umutima. Ikinyamakuru The Journal of nutrition nacyo gitangaza ko abagore bakunda gufata ibishyimbo n’inyama inshuro nyinshi bibarinda ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Muri rusange uwavuga umumaro w’ibishyimbo ntiyabirangiza ariko ni kimwe mu birinda indwara ya kanseri, byongera imisemburo ifasha umuntu gukira igisebe iyo yakomeretse, bifasha abantu babyibushye kugabanya ibiro, birinda umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kandi nta ngaruka na nkeya bigira ku muntu wabiriye nubwo benshi babipfobya bibwira ko ari ibiryo by’abatindi nyamara ntibamenye ko impamvu abo bita abatindi bahora babirya byonyine kandi bagakomeza kubaho aruko byifitemo intungamubiri zihagije. Gira ubuzima bwiza urya ibishyimbo ku mafunguro yawe ya buri munsi.

Liliane KALIZA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND