RFL
Kigali

Menya akamaro k’ibijumba ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:26/09/2017 17:09
5


Ubusanzwe, ibijumba ni ibiribwa bidakunzwe na benshi bitewe nuko babifata nk’ibiryo by’abatindi kuko ahanini henshi mu cyaro usanga ari byo birira amanywa n’ijoro kandi bagakomeza kubaho



Ibi bituma bamwe babisuzugura bigatuma bashaka kwitandukanya n’ababirya buri munsi bityo ntibigere ku mafunguro yabo ya buri munsi, iyi myumvire ya bamwe usanga atariyo na gato kuko ibijumba bigira intungamubiri zitandukanye.

Imwe mu mimaro abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibijumba bifite ku buzima bw’umuntu, ngo harimo kongerera ubudahangarwa umubiri. Kugira betacarotene isanzwe izwiho kwirukana uburozi mu mubiri w’umuntu. Ibijumba bigira vitamine B na C zinyuranye ndetse n’ubutare bwa phosphore bizwiho kurinda indwara zinyuranye ziterwa na microbe.

Kimwe n’ibirayi, ngo ibijumba bifite ubushobozi bwo kurinda umubiri w’umuntu kubyimbirwa bitewe n’umunyu ngugu wa magnesium ndetse nay a betacarotene twavuze haruguru. Ubushakashatsi buherutse gukorerwa mu bihugu birimo ubuyapani, ubuhinde ndetse na amerika y'epfo bwasanze ibijumba bifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri zitandukanye zirimo iy’udusabo tw’intanga ku bagabo, iy’impyiko ndetse n’iyo mu mara.

Ibijumba kandi ngo bifite ubushobozi bwo kurinda umuntu wabiriye kurwara indwara z’umutima ndetse no kugabanya cholesterole mbi mu mubiri. Abahanga mu by’ubuzima kandi bagaragaza ko kunywa ibinyobwa bikoze mu bijumba bishobora kurinda umuntu kurwara umwijima bitewe n’ubushobozi bifite bwo gufasha umwijima gukora neza. Ibijumba bifite ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri.

Ibijumba bifite ubushobozi bwo kurinda umuntu indwara z’ubuhumekero nka athma bitewe n’ubwinshi bwa vitamine c, ubutare n’imyunyu ngugu bibonekamo. Ku bantu bakuze ngo ni byiza ko barya ibijumba ku bwinshi ngo kuko byifitemo ubushobozi bwo kurwanya indwara zifata abantu bageze mu zabukuru zirimo rubagimpande.

Amazi yatetswemo ibijumba, ngo afite ubushobozi bwo gukiza ububabare bwo mu ngingo zitandukanye. Bitewe na fibre ziganje mu bijumba, ngo bishobora kurinda umuntu kugira umwuma mu mubiri. Ku muntu unanutse cyane, ngo ni byiza kwihata ibijumba kuko bifasha kugarura ibiro ku buryo bwihuse. Gira ubuzima bwiza wirira ibijumba. 

Src: Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sebanani vianney5 years ago
    Oh ibijumba ni byiza bigeze who!!!!!
  • Ndagijimana isidore4 years ago
    Murakoze kungirinama kubijumba ubusanzwe nafataga ikijumbakimwe1 mukwezi kubwo kutabyiyumvamo
  • Musabimana Theogene2 years ago
    Nkeneye umuvugo w,ibijumba biri kuganira
  • Musabimana theogene2 years ago
    Munyoherereze umuvugo w,ibijumba biri mukiganiro
  • Bizimana adrien1 year ago
    Mukoze cane kumpe ubumenyi kubijumba jew nikavukire





Inyarwanda BACKGROUND