Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 51 mu byumweru bigize umwaka, tariki 22 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 356 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 9 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1807: Inteko ishinga amategeko ya Amerika, ku itegeko rya perezida Thomas Jefferson, yasinye itegeko rihagarika ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu by’amahanga.
1891: Ibuye ryo mu kirere ryitwa 323 Brucia niryo rya mbere ryavumbuwe hifashishijwe ibyuma bifotora.
1942: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yatanze itegeko ryo gukora igisasu cyo mu bwoko bwa Rockette cya V-2.
1987: Mu gihugu cya Zimbabwe, amashyaka 2 yari ahanganye ariyo ZANU na ZAPU yasinye amasezerano yo guhagarika ubushyamirane hagati y’abayoboke bayo, bwari buzwi nka Gukurahundi bwaberaga by’umwihariko mu gace ka Matabeleland.
1989: Mu mujyi wa Berlin, amarembo ya Brandenburg yari afunze urukuta rwa Berlin rwatandukanyaga ubudage bw’uburasirazuba n’uburengerazuba yarafunguwe, nyuma y’imyaka 30. Bikaba aribyo byagaragaje ubwiyunge hagati y’ibyo bice byombi.
2010: Itegeko ribuza abatinganyi gukorera igisirikare cya Amerika ryari rizwi nka “Nti uvuge, nti ubaze”, ryari rimaze imyaka 17 ririho, ryakuweho na perezida Barack Obama.
Abantu bavutse uyu munsi:
1912: Lady Bird Johnson, umugore wa Lyndon B. Johnson (perezida wa 38 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2007.
1949: Abahanzi b’impanga b’abongereza (Maurice Gibb na Robin Gibb), bamenyekanye mu itsinda rya Bee Gees nibwo bavutse, Maurice yitaba Imana mu 2003 naho Robin yitaba imana mu 2012.
1962: Ralph Fiennes, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1972: Vanessa Paradis, umuririmbyikazi w’umufaransa nibwo yavutse.
1974: Michael Barron, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.
1978: Emmanuel Olisadebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya ukomoka muri Pologne nibwo yavutse.
1982: Agbani Darego, umunyamideli w’umunya-Nigeria wabaye nyampinga w’isi mu 2001, akaba umukobwa wa mbere wo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara watsindiye iri kamba nibwo yavutse.
1983: Jennifer Hawkins, umunyamideli w’umunya Australia akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 2004 yabonye izuba.
1987: Éderzito António Macedo Lopes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Guinee Bissau nibwo yavutse.
1989: Jordin Sparks, umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.
1993: Meghan Trainor, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2012: Cliff Osmond, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.
2012: Marva Whitney, umuririmbyikazi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko.
TANGA IGITECYEREZO