Ku batari babizi, burya ukwezi wavutsemo kugira uruhare rukomeye mu miterere yawe nk'uko abahanga babivuga, iyi akaba ari nayo mpamvu nyamukuru tugiye kurebera hamwe imiterere ya buri muntu bitewe n’ukwezi yavutsemo.
Mutarama: Abantu bavutse mu kwezi kwa mbere, ngo mu miterere yabo barakubagana, bakunda kujya impaka ariko kandi izo mpaka si iza ngo turwane ahubwo baba baganira n’inshuti zabo, aba ngo iyo bageze mu bantu batazi ntibatinda kwisanzura muri bo,Iyo bahuye n’ibibababaje babyikuramo vuba ubundi bagasubirana umunezero wabo.
Gashyantare: Abantu bavutse mu kwezi kwa kabiri ni abanyabwenge, baratuje ntibakunda kuvuga ariko kandi bakunda kuba inyangamugayo muri byose, iyo bagize icyo bakora bagishyiraho umutima wabo, bakunda kwigaragaza nk’abatagize icyo bazi ariko kandi mu rukundo bararoze, iyo bakunze baba bakunze.
Werurwe: Abantu bavutse mu kwezi kwa gatatu nabo ni inyangamugayo, bisanga kuri buri wese, bagakubagana, bakunda kuryama cyane kandi ngo ntibapfa kubwira buri wese amarangamutima yabo.
Mata: Abantu bavutse mu kwezi kwa kane ngo barikunda cyane bigatuma bimenya, baritonda kandi bakunda kuba abizerwa cyane, bagira umutima mwiza wo gufasha bagenzi babo, bafata vuba mu mutwe ibintu bije ari bishyashya kuri bo.
Gicurasi: Abantu bavutse ku kwezi kwa gatanu bahorana umurava, bagira imbaraga mu byo bakora ntibajya baba abanebwe, bakunda kubanza gutekereza cyane ku cyo bagiye gukora, bagira amakenga.
Kamena: Abantu bavutse mu kwezi kwa gatandatu ni inyangamugayo kandi baratuje, amarira yabo aba hafi cyane, barakazwa n’ubusa ariko kandi bigarura vuba iyo basabwe imbabazi ndetse bagahita bibagirwa umubabaro ako kanya, ntibakunda guhorana umujinya mwinshi.
Ntuzacikwe n’igice gikurikira aho tuzakugezaho imiterere y’abantu bavutse mu mezi tutavuze uyu munsi.
Src: Passeportsante.net
TANGA IGITECYEREZO