Mario Balotelli, rutahizamu wa Liverpool yahanishijwe kudakina umukino umwe uzabahuza na Arsenal no kwishyura amande y’ amayero 25,000 ni ukuvuga miliyoni makumyabiri n’ imwe, ibihumbi maganatandatu na bibiri y’ amanyarwanda, azira ibyo yatangaje ku rubuga rwa Instagram
Mario Balotelli kandi nyuma yo gucibwa aka kayabo k’amafaranga yategetswe kugana ishuri rikanamwigisha ndetse hakaba hashobora kuza kwiyongeraho ibihano ashobora kongera gufatirwa n’ ikipe ye ya Liverpool.
Mario Balotelli yahanishijwe kutazakina umukino uzabahuza na Arsenal ndetse akanishyura akayabo k' amande asaga miliyoni 21 z' amanyarwanda
Mario Balotelli yahise yemera ibi bihano byose yafatiwe n’ ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu gihugu cy’ u Bwongereza (FA) abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa twitter
Ugenekereje mu rurimi rw' ikinyarwanda, Mario Balotelli yaciye ku rubuga rwa instagram ashyira akantu maze yandikaho ati: “ Ntukabe ugira ivanguramoko, mera nka Mario waremwe n’ abayapani, avuga icyongereza agasa n’ umunyamegizike, agasimbuka nk’ umwirabura, agacakira ibiceri nk’ umuyahudi”
Akimara gushyira ako kantu kuri instagram ye, abamukurikiranaga bahise babivugaho mu buryo butandukanye, bamwe ntibabyakira neza nawe ahita abacecekesha avugako nyina ari umuyahudi.
“Mama wanjye ni umuyahudi, mwese ndabasaba guceceka” Mario Balotelli asubiza abari bamukurikiye
Mario Balotelli akimara kumenya ibihano yafatiwe yahise ajya ku kurukuta rwa twitter ye asaba imabazi abafana n' abakinnnyi bose yaba yarababaje
Ibi byose yagiye yandika byatumye ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu gihugu cy’ u Bwongereza (FA) rimufatira ibihano bikarishye. Gusa nawe akaba yahise abyakira kandi anasaba imababazi abinyujije kuri twitter ye.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO