RFL
Kigali

Marc Zukerberg yiswe umunyembaraga kandi w’umunyagitugu kurusha abandi ku isi, asabirwa kugenzurwa cyane

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/05/2018 13:18
0


Umwe mu bahanga bavuga rikijyana, akaba n’umwarimu w’ubukungu Prof. Scott Galloway yatangaje ko nta muntu w’umunyagitugu uruta Marc Zukerberg ku isi ,cyane ko abo atwaza igitugu baba batanabizi. Ibi uyu muhanga abishingira ku buryo abantu benshi bakomeje kwitabira imbuga nka Facebook na Instagram zicuruzwa na sosiyete ya Zukerberg.



Nyuma yo kuva mu gihombo cyaturutse ku birego isosiyete ya Facebook yagiye iregwa byo gushyira hanze amakuru y’ibanga y’abayikoresha bamwe mu mpuguke mu bukungu bavuga ko iyi sosiyete ikwiye kujya igenzurwa cyane. Prof. Scott Galloway impuguke mu bukungu akaba n’umwarimu muri kaminuza, yasabye inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane izigenzura abikorera kurushaho kugenzura iyi sosiyete ya Facebook kuko ngo bitumvikana uburyo ikomeje kwigarurira isoko ryose ry’imbuga nkoranyambaga ,agahamya ko harimo ubujura.

Galloway yagize ati “Nk'uko umunywi w’itabi aba atitaye ku byago byo kurwara kanseri,cyangwa ukora intwaro aba atitaye ku bantu zizica , niko n’isi itari kwita ku ngaruka zishobora kuzagera ku batuye isi,  iyi kompanyi ya Facebook iri gukurura”

Image result for mark zuckerbergMarc Zukergerg wiswe umunyagitungu

Prof Galloway akomeza avuga ko Marc Zukerberg ari umunyagitugu kurusha na Fidel Castro wayoboye Cuba (wiswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umunyagitugu kurusha abandi ku isi) ,kuko yifatiye Facebook nk’ubutware ayoboje isi kandi ku gitugu.

Yagize ati “Ntibyumvikana ukuntu uyu mugabo Zukerberg afite ububasha ku bantu bagera kuri miliyali 2 na miliyoni imwe. Ntashobora kuvanwa mu buyobozi bwa Facebook,kuri njye mbona ari we mugabo w’umunyembaraga kandi wo kwirindwa muri isi kurusa abandi’

Prof.Scott Galloway  Ni muntu ki ?

Scott Galloway yavutse mu mwaka wa 1963 ,taliki ya 3 Ugushyingo ni umwarimu muri kaminuza ya Newyork,mu ishuri ry’ubukungu. Ni umwanditsi,ni rwiyemezamirimo ndetse yagiye anatorerwa imyanya mu ruhando mpuzamahanga nk’umuntu ukiri muto wavumbuye ibintu byagiriye akamaro sosiyete.

Mu mwaka wa 2012, yashyizwe ku rutonde rw’abarimu 50 bigisha ubukungu beza kurusha abandi. Prof Galliw kandi yatowe n’ihuriro World Economic Forum nk’umuntu ufite imyaka iri munsi ya 40 wageze ku bintu byiza byahinduye sosiyete babayemo.

Source:CNBC  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND