RFL
Kigali

Buri minota 2, umwana umwe yicwa na malaria ku isi

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/04/2018 9:10
0


Raporo nshya y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS iragaragaza ko icyorezo cya Malaria gikomeje kwiyongera ku kigero cyo hejuru.



OMS igaragaza ko kuri ubu buri minota 2, umwana uri munsi y’imyaka 5 yicwa na Malaria ku isi. Ni imfu ziganje cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Imibare ya OMS igaragaza ko buri mwaka abantu ibihumbi 400 bicwa n’iyi ndwara na Malaria ku isi yose.

OMS ivuga ko  kuva mu mwaka wa 2015, ingamba zo kurwanya indwara ya Malaria zisa nk’izahagaze ibyatumye umubare w’abafatwa n’iyi ndwara ukomeza kwiyongera. OMS ivuga ko mu mwaka wa 2016, miliyoni 216 z’abatuye isi barwaye iyi ndwara, 90% bari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ni umubare wiyongereyeho abantu miliyoni 5 ugereranije n’umwaka wa 2015 wari wabanje.

OMS yemeza ko benshi mu bibasiwe n’iyi ndwara ari abaturage b’ibihugu biri mu mvururu n’i ntambara nka Nigeria. Kuva kuri iki cyumweru taliki ya 15 Mata i Dakar mu murwa mukuru wa Senegal hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi 5. Ni inama ihuje abaganga n’abashakashatsi batandukanye hagamijwe kurebera hamwe ingamba zarushaho guhashya Malaria ku buryo bwihuse kandi burambye.

Indwara ya Malaria iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa mu bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele. Kugeza ubu hari ubwoko 5 bw’izi parasites zanduza abantu malaria, gusa 2 muri bwo nibwo buzahaza benshi cyane; plasmodium falciparum na plasmodium vivax.

Plasmodium falciparum niyo igaragara cyane ku mugabane w’afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara. Ndetse akaba ari nayo ihitana benshi kurusha ubundi bwoko. Plasmodium vivax, ni yo yiganje ahandi hose hanze ya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND