RFL
Kigali

MADE IN RWANDA: Abadozi 87 bo mu karere ka Gakenke bagiriye urugendo shuri mu ruganda rukora imyenda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/10/2016 12:02
0


Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa hano Iwacu mu Rwanda binyuze mu nganda zinyuranye mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihu. Gahunda ya Made in Rwanda ni imwe muzitezweho guhindura byinshi.



Akarere ka Gakenke rero ntabwo katanzwe imbere kuko gafite gahunda yo guteza imbere abadozi ngo bagere ku rwego rwiza rwo gukora imyambaro. Nkuko tubikesha inyandiko iri ku rubuga rw’akarere ka Gakenke abadozi bo muri aka karere biteguye gushyiraho sosiyete ikora imyenda muri aka karere babifashijwemo na sosiyete y’abashinwa ya C &H Garments.

Ibi rero byatumye abakora umwuga w' ubudozi mu Gakiriro ko mu karere ka Gakenke bagira urugendo shuli mu ruganda rukora imyenda rwa C & H Garments ruherereye mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali. Abo badozi bishimiye ko bagiye guhabwa amahugurwa n'uru ruganda kuko bizabafasha kunoza imikorere yabo. Abadozi 87 baturutse mu gakiriro ko mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda rwa C&H Garments, mu rwego rw'ubufatanye n'imikoranire hagati yabo n'urwo ruganda.

Uruganda

Hano ni mu ruganda C&H Garments

Batemberejwe muri urwo ruganda basobanurirwa imikorere yarwo. ari nako abafite ibibazo babibaza kugira ngo biyungure ubumenyi. Bamwe mu badozi bavuga ko batunguwe n'imikorere y'urwo ruganda n'ibikoresho bakoresha mu kudoda.

Ibi biremezwa kandi n'umuyobozi mukuru w'uruganda rwa C&H Garments Candy MA ushimangira ko icyo bagamije ari ukuzamura ubushobozi bw'aba badozi. Abo badozi baje baherekejwe n'umuyobozi w'akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu Aimé Francois Niyonsenga. Kuri we ngo iyi ni ntambwe y'ingenzi itewe mu guteza imbere aba badozi. 

Uruganda

Abakozi b'uruganda ku murimo

Twabibutsaga ko uru rugendo shuri ruje nyuma yaho tariki ya 14 Ukwakira 2016, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba Bwana Kanimba Françios yasuye akarere ka Gakenke aho yavuze ko gategerejeho umusaruro w'ingenzi muri porogaramu y’Igihugu yo guteza imbere umurimo kandi ko imbogamizi bari bafite z’ibikoresho bigiye gukemuka ku bufatanye na BDF mu kwihutisha gahunda ya Made in Rwanda.

Uruganda

Abakozi ku machine zikora imyenda

Source: RBA, Gakenke District






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND