RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gusoza amasomo no gutaha ibyumba by’amashuri ku kigo cya ‘Maranyundo Girls School’-AMAFOTO

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:5/11/2017 11:39
0


Madamu Jeannette KAGAME yasabye ababyeyi kwigisha no gukundisha abana ishuri kuko ariwo murage usigaye. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo, 2017 mu muhango wo gutaha ibyumba by’amashuri by’ikigo cya ‘Maranyundo Girls School’ no gusoza amasomo ku banyeshuri baharangije mu byiciro bitandukanye.



Madamu Jeannette KAGAME yabwiye ababyeyi ko n’ubwo hakwiye kwishimirwa ibyagezweho mu iterambere ry’uburezi hakiri ikibazo cy’abana bata ishuri bataranarangiza amashuri yisumbuye. Kuri Mme Jeannette Kagame, ngo ibi ntibikwiye kuko uburezi ariwo murage usigaye ababyeyi bakwiye kuraga abana babo. 

‘N’ubwo dufite byinshi twishimira mu iterambere ry'uburezi, hari aho ugisanga imyumvire iri hasi, aho abana bata ishuli batarangije n’amashuli abanza. Ibi birababaje ariko bitume twibaza icyo dukwiye gukora nk’ababyeyi ndetse nk’abarezi. Babyeyi, kwigisha abana bacu ni wo murage nyawo dukwiye kubasigira, ntibikwiye ko bava mu ishuli batarangije byibura amashuli yisumbuye.’-Jeannette Kagame 

Jeannette Kagame Ifoto y'urwibutso Mme Jeannette Kagame, Minisitiri w'Uburezi, abayobozi abarezi n'abanyeshuri ba Maranyundo Girls School

Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kongera intego yo gukundisha abana ishuli, bakabibutsa ko kwiga aribyo bizabafasha guhangana n’umuvuduko w’iyi si ndetse bikabaha ububasha bwo gutegura ejo heza hazaza no kuba ababyeyi beza, bazarerera u Rwanda.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Mufafiri Malimba Papias we yashimiye Umufasha wa Perezida wa Repubulika Mme Jeannette Kagame ugira uruhare mu kuzamura uburezi bw'umwana w'umukobwa binyuze mu muryango 'Imbuto Foundation' anashimira kandi umuryango wa Maranyundo Initative mu kuzamura umubare w'abakobwa biga amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga n'imibare 'STEM'.

Minisitiri w'Uburezi Dr. Musafiri Malimba PapiasMinisitiri w'Uburezi Dr. Malimba Musafiri Papias

Abanyeshuri basoje amasomo ku ishuri rya ‘Maranyundo Girls School’ barimo 60 barangije mu cyiciro rusange (O Level) n’abandi 57 barangije amashuri yisumbuye (A Level) ari nabo ba mbere bari barangije muri iki cyiciro kuri iri shuri.

H

Bamwe mu Banyeshuri basoje mu byiciro bitandukanye

Umufasha wa Perezida wa Repubulika yanatashye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri 9, ibyumba bikorerwamo ubushakashatsi ‘laboratoire’, ibyumba bya mudasobwa n’isomero n’ibindi. Ishuri rya Maranyundo Girls School ryashinzwe mu mwaka w’2008 na ‘Maranyundo Initiative’ nyuma mu mwaka w’2010 riza kwegurirwa ‘Umuryango w’Abenebikira’. Ni rimwe mu mashuri arererwamo abakobwa gusa atsindisha ku kigero cyo hejuru. Ryigisha amasomo arebana n’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga n’Imibare aribyo ‘Science Technology Engineering and Mathematics (STEM)’

Jeannette Kagame

Daphne Petri

Uhagarariye Inama y'Ubutegetsi y'ishuri Maranyundo Girls School Daphne Petri

Marie Juvenale

Umuyobozi wa Maranyundo Girls School Soeur Marie Juvenale 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND