RFL
Kigali

Igikomangoma cy'u Bwongereza, Harry yarushinganye na Meghan batambagizwa umujyi ku mafarashi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2018 15:26
2


Tariki ya 19 Gicurasi 2018 ni amateka ku munyamerikakazi Meghan Markle wahinduriwe ubwenegihugu akaba Umwongereza. Yinjiye ibwami ahinduka umuntu mushya uri kure y’isi y’abakinnyi ba filime yahozemo. Agiye guteta atonesherezwe mu bwami bw’u Bwongereza buyobowe n’umwamikazi Elizabeth II.



Meghan Markle wakunzwe n’imbwa z’ibwami ashyizwe mu bitabo bw’u Bwongereza uyu munsi. Arongowe n’igikomangoma Harry akaba umuhungu wa Nyakwigendera igikomangomakazi Diana akaba kandi umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth wa kabiri. Ubukwe bwa Prince Harry na Meghan Markle bwari bubereye ijisho. Bwitabiriwe na bamwe mu bantu b'ibyamamare ku isi. Meghan Markle n'igikomangoma Harry batambagijwe umujyi bari ku mafarashi.

Incamake y'uko ubu bukwe bwagenze umunota ku wundi

Saa tanu n’iminota mirongo itatu: Abatumirwa ba mbere bari bamaze kugera kuri Chapelle ya Mutagatifu George [St George's Chapel] iherereye mu ngoro ya Windsor Castle aho bari bitabiriye ubukwe bukomeye bw’igikomangoma Harry n’umukunzi we Meghan Markle, ni mu gihe ibihumbi by’abantu bari kubukurikiranye binyuze ku nyakiramashusho zatambutsaga uyu muhango imbonankubone. Mu bahageze mbere harimo: Oprah Winfrey wamamaye mu biganiro bitandukanye agirira kuri Television akaba kandi n’umwanditsi ukomeye wanyuze mu buzima buruhije, ndetse n’umukinnyi wa filime Idris Elba.

chapelle

Chapelle yabereyemo ubu bukwe bw'amateka

Umusore n’inkumi bahamije isezerano ryabo nyuma yo gutemberezwa umujyi w’u Bwongereza. BBC yatangaje ko Umwamikazi Elizabeth wa kabiri yagize Prince Harry, Duché [Umutware w’urugo] bivuze ko umukunzi we Meghan nawe yahise aba 'Duchesse'. Meghan Markle ntabwo azitwa igikomangomakazi ahubwo azitwa "Son Altesse Royale la princesse Henry de Galles". Ibi biturutse ku kuba abagore bavuka ibwami ari bo gusa bitwa ibikomangomakazi.

castle

castle chapelle

Oprah Winfrey, Wearing Pink ndetse n'umukinnyi wa filime Idris Elba

uyu muhango

David Beckkam na Clooney bitabiriye ubu bukwe

harry bwe

Prince Harry yagiye gufata umugeni we bajya gusangira n'umwamikazi

meghan yarongowe

Karen Gibson afatanyije n'itsinda rya Kingdom Choir bamaze imyaka 20 mu muziki bacuranze muri ubu bukwe

buratashye

bwiza ubukwe

Meghan n'umubyeyi we Doria bari kuri Hoteli umukobwa we yarayemo ijoro ryose yitegura

burabaye

Hari n'abandi baraye hanze bategereje kureba ubu bukwe

Saa sita n’iminota makumyabiri: Abantu bari uruvunganzoka ahabereye ubukwe; bamwe bahise batangira kwinjira muri Chapelle yabereyemo ubukwe, abandi baganira n'abo batari baherukanye, ubwo ni nako umuziki wo muri Kiliziya wari uryoheye amatwi wakomeza gucurangwa. 

Saa sita na mirongo itatu n'irindwi: Prince Harry ni bwo yahageze, yinjira aherekejwe na Mukuru we Prince William; amashyi y'urufaya yari yose. Abatanga ubuhamya bavuze ko 'urukundo nta mupaka rugira'.

Saa sita na mirongo itanu n'ine: Meghan Markle ni bwo yahageze. Umugabo we Prince Harry yari arimo kuganira na Mukuru we, Prince William bahanze amaso aho umugeni yinjirira.

sereran

Serena Williams yitabiriye ubu bukwe

priyanka

Umuhindekazi Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w'isi mu 2000 nawe yari ahari

chopra

Saa saba: Umwamikazi w'u Bwongereza Elizabeth wa kabiri ni bwo yahageze. Yaje aherekejwe n'imodoko nyinshi, n'amashyi menshi.

Umwepisikopi mukuru w'itorero w’Angilikani ku isi, Justin Welby yigishije ku rukundo abwira abari bateraniye muri uyu muhango ko Imana yaje ku isi kwitangira abantu ariko ko nta rukundo bagira. Yababwiye ko urukundo ruruta byose, abasaba gukunda abandi ariko nabo ntibiyigirwe. Yavuze ko mu rukundo ari yo nzira yonyine kugira ngo umuntu abanire neza abandi, ngo mu rukundo inzira irashira, ubuzima bugakomeza ntagushidikanya. Yakomeje avuga ko mu rukundo ari mu muryango mushya Imana iba yungutse. Ati “Nshuti bavandimwe, bashiki banjye Imana irabakunda .”

Saa saba n’iminota mirongo itatu n’irindwi: Harry n’umukunzi we bahamije isezerano ryabo.

Saa munani n'iminota cumi n'ine: Prince Harry yasohokanye n'umugeni we mu rusengero. Bagendera ku mafarashi batambagira umujyi. Umwamikazi w'u Bwongereza nawe yahise abakurikira ari mu modoka.

bwagenze neza

baraberwe

bwatashye

ubukwe bwabaye

elizabeth

ubundi bukwe

bwa

john

engla

mg

willilieshyirahowilliamharryy

INCAMAKE KU RUKUNDO RWABO

UMUHANGO WO GUSEZERANA

 Andi mafoto y'umuhango w'ubukwe

Crowds cheer for Prince Harry, Duke of Sussex, and his wife Meghan, Duchess of Sussex

Prince Harry, Duke of Sussex and his wife Meghan, Duchess of Sussex set off in the Ascot Landau Carriage

Prince Harry and Meghan Markle kiss on the steps of St George's Chapel

Prince Harry and Meghan Markle

Queen Elizabeth II and Prince Phillip during the wedding service

Meghan Markle

Prince Harry and Meghan Markle in St George's Chapel at Windsor Castle during their wedding service

Most Rev Bishop Michael Curry

Prince Harry and Meghan Markle

Prince Harry looks at his bride, Meghan Markle, as she arrives accompanied by the Prince of Wales

Meghan Markle walks down the aisle as she arrives in St George's Chapel at Windsor Castle

Meghan Markle arrives at St George"s Chapel at Windsor Castle

Meghan Markle with her mother Doria Ragland drive down the Long Walk as they arrive at Windsor Castle

The Duchess of Cambridge arrives with the bridesmaids at St George"s Chapel at Windsor Castle

Prince Harry and Prince William

Royal fans line the streets ahead of the royal wedding ceremony of Britain's Prince Harry and Meghan Markle at St George's Chapel in Windsor Castle, in Windsor, Britain, 19 May 2018.

Bakoze ubukwe bubereye ijisho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • john5 years ago
    najye mukanya ndaba ngezeyo natumiwe
  • Nshuti5 years ago
    Ejo tuzumva ngo batandukanye divorce ngo pooooo . Aba star sikintu .





Inyarwanda BACKGROUND