RFL
Kigali

Litiro ebyiri z’amazi zivanze n’ibitunguru bibiri, umuti ukomeye ku mpyiko zawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/07/2018 17:42
0


Impyiko ni zimwe mu ngingo zifitiye umubiri akamaro kandi zifasha mu kuyungurura amaraso ndetse zigafasha mu gusohora umwanda ari nawo usohoka mu nkari.



Abahanga mu by’ubuzima rero bagerageje gukusanya bimwe mu bishobora gufasha impyiko kugubwa neza ari byo: Ibitunguru bibiri n'Indimu ebyiri na litiro ebyiri z’amazi.

Uko bikoreshwa

Fata litilo ebyiri z’amazi uvangemo ibitunguru bibiri bikase ndetse uvangemo n’umutobe w’indimu ubitegereze mu masaha abiri gusa, ayo masaha nashira uzabifate ubiyungurure nurangiza ujye ubinywa nibura inshuro 5 cyangwa 6 ku munsi cyangwa se ubikore inshuro eshatu mu cyumweru.

Ibyiza by’igitunguru ku mpyiko z’umuntu

Igitunguru gikize ku ntungamubiri zitandukanye zirimo vitamin C, phosphore, calcium ndetse na potassium byose bifasha impyiko kugubwa neza bigatuma zibasha gukora akazi kazo neza ndetse bigafasha umubiri gusohora umwanda hanze.

Uretse ibyo kandi, igitunguru kivanze n’amazi bigira uruhare mu kurinda zimwe mu ndwara zifata umutima zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse bikarinda na diabete.

Gusa nanone igitunguru cyinshi gituma umuntu agira uburibwe mu gifu ndetse nticyemewe ku bantu barwaye amara. Ikindi nuko indimu nyinshi atari nziza ku mpyiko ndetse no ku gifu, ikindi kandi nuko abahanga bavuga neza ko bitemewe koza amenyo nyuma yo kurya indimu.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND