RFL
Kigali

Lionel Messi yagiriye uruzinduko mu Misiri mu gukangurira abantu uburyo abarwaye indwara ya Hepatite C bakwitabwaho

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:22/02/2017 12:22
0


Nk'uko tubikesha Dailynewsegypt.com umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru ukinira ikipe ya Fc Barcelona ndetse n’igihugu akomokamo cya Algentina,yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Misiri mu rwego rwo gukangurira abantu uburyo abarwaye indwara ya Hepatite C bakwitabwaho.



Uru rugendo rukaba rwarateguwe na Minisitiri w’ubukerarugendo mu Misiri binyujijwe muri campaign yiswe”Tour n’ cure”igamije guteza imbere ubukerarugendo mu Misiri Lionel Messi akaba ayibereye ambasaderi.

Uru ruzinduko rukaba rubaye nyuma y'uko rusubikwa inshuro ebyiri kuko bwa mbere rwari ruteganijwe kuba mu mpera z’umwaka ushize mu Ukuboza rukaza gusubikwa nyuma y'uko hatewe ibisasu mu nsengero za Saint Peter na Saint Paul mu Misiri bwa kabiri rwari ruteganijwe kuba tariki 15 Gashyantare ruza gusubikwa kubera Fc Barcelona yari yatsinzwe 4-0 na Paris SG kuri 14 Gashyantare.

Uruzinduko rero rukaba rwaratangiye ejo tariki 21 Gashyantare aho Lionel Messi yabanje gusura Pyramid akanahafatira amafoto nyuma agahita yerekeza kuri Mena house hotel ahabereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro iyo campaign.

Messi

Muri icyo gikorwa umupira uriho ifoto ya Messi ukaba wari uhenze cyane kugira ngo hakusanywe inkunga yo gukomeza kwita ku barwayi ba Hepatite c.

Messi

Lionel Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND