RFL
Kigali

Lil Wayne na Avril Lavigne bavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/09/2017 11:30
0


Uyu munsi ni ku wa 3 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka, tariki 27 Nzeli ukaba ari umunsi wa 270 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 95 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1540: Umuryango w’abihayimana w’aba-Jesuites wemejwe na Papa Paul III.

1590: Papa Urbain wa 7 yaratashye (yitabye Imana) nyuma y’iminsi 13 gusa ahawe inkoni y’ubushumba akaba ariwe wa mbere wabaye papa igihe gito mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

1777: Lancaster yo muri Pennsylvania yabaye umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gihe kingana n’umunsi umwe gusa.

1821: Igihugu cya Mexique cyabonye ubwigenge bwacyo kuri Espagne.

1925: Inzira za gari ya moshi za Stockton na Darlington zarafunguwe zikaba arizo gari ya moshi za mbere zitwara abagenzi zari zibayeho mu mateka y’isi.

1928: Igihugu cy’u Bushinwa cyemewe n’umuryango w’abibumbye.

1961: Igihugu cya Sierra Leone cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1962: Repubulika y’abarabu ya Yemen yarashinzwe.

1998: Urubuga rwa Google rwatangiye gukora uyu munsi.

2005: Nyuma y’uduce 162, agace ka nyuma ka filime y’uruhererekane ya Tom and Jerry karatambutse, ikaba ari nabwo yarangiraga.

Abantu bavutse uyu munsi:

1932: Yash Chopra, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa film w’umuhinde nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1936: Don Cornelius, umunyamakuru kuri televiziyo w’umunyamerika, akaba ariwe washinze Soul Train nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2012.

1958: Shawn Cassidy, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972Gwyneth Paltrow, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1976: Francesco Totti, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1979: La’Myia Good, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye hano mu Rwanda ubwo yakoranaga indirimbo na Tom Close ndetse na Alpha Rwirangira nibwo yavutse.

1982: Lil Wayne, umuraperi w’umunyamerika uzwi mu itsinda rya CMYMB yabonye izuba.

1984: Davide Capello, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1984: Avril Lavigne, umuririmbyikazi, akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunya-Canada yabonye izuba.

1985Ibrahim Touré, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote D’Ivoire nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1992: Gabriel Vasconcelos Ferreira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrezil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1590: Papa Urbain wa 7 yaratashye.

1660: Vincent de Paul, umupadiri akaba n’umutagatifu w’umufaransa yaratashye.

2011: Johnny Mathis a.k.a Country, umuririmbyi w’injyana ya country w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Jimmy & Johnny yitabye Imana.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi w’ubukerarugendo ku isi (World Tourism Day)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND