RFL
Kigali

Leta ya Tanzaniya yasabwe gukuraho ibihano bibabaza umubiri nyuma y’uko umwalimu akubise umwana bikamuviramo urupfu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/09/2018 18:23
0


Ibihano bibabaza umubiri ni bimwe mu bikunze kwifashishwa n’abarimu bo mu mashuri y’abakiri bato cyane. Muri Tanzania umwalimu yakubise umwana w’imyaka 13 biza kumuviramo urupfu bituma benshi basaba ko leta yashyiraho itegeko ribuza abalimu guha abana ibihano bibabaza umubiri.



Uyu mwana w’umuhungu witwa Sperius Eradius avuka mu ntara ya Kagera, yitabye Imana tariki 27.08.2018 nyuna y’iminsi micye akubiswe n’umwalimu we wavugaga ko yibye undi mwalimu. Iki kirego kiri gukurikiranwa na ministeri y’ubuzima muri Tanzania, ni mu gihe abarimu babiri bahamwe n’icyaha cyo kwica Sperius.

Uurupfu rw’uyu mwana rwabyukije abantu gukora ubukangurambaga muri Tanzania basaba ko ibihano bibabaza umubiri bivanwaho, dore ko bijya bivamo ihohoterwa rikomeye n’iteshagaciro. Sonia Vohito uhagarariye umuryango mpuzamahanga wo kurwanya ibihano bibabaza umubiri yagize ati “Ibi bintu bigomba guhagarara, ntituzajya dutegereza ko abana bapfa. Abayobozi nibo bagomba gufata iya mbere mu kurwanya iki kibazo.”

Umuryango w’abanyamakuru b’abagore muri Tanzania nawo watangaje ko wizeye ko iki kibazo kizashyirwaho iherezo, dore ko mu minsi yashize nabwo havuzwe abarimu bahannye umunyeshuri mu buryo bw’iteshagaciro. Uwo mwana w’umukobwa yategetswe n’abarimu kubanza gukuramo umwenda w’imbere mbere yo guhatwa inkoni.

N’ubwo bimeze bitya, perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yatangaje ko ashyigikiye ko abana bajya banyuzwaho akanyafu. N’Ubwo abarimu basabwa guhana abana mu buryo bworoheje muri Tanzania, bamwe batanga ibihano bibi ku buryo hari n’abana b’abakobwa bakubitwa inkoni ku mabere. Ibi kandi byagiye bikura umubare uteri muto w’abanyeshuri mu mashuri bakareka kwiga batinya ibi bihano.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND