RFL
Kigali

Leonardo DiCaprio yavutse kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/11/2017 9:35
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 315 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 50 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1215: Inama ya 4 ya Lateran yarateranye, ikaba ari inama yahuje abakateshisiti (Catechists) mu idini Kiliziya Gatolika hakaba ariho hemerejwe ihame rishyiraho ukarisitiya na divayi nk’umubiri n’amaraso bya Yezu Kirisitu.

1675: IMIBARE: Umuhanga mu mibare Gottfried Leibniz  yerekanye bwa mbere umubare ugaragaza aho umurongo uhagaze y mu mibare uturuka (y = ƒ(x)).

1831: Muri Yeruzalemu ho muri Virginia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Nat Turner wamenyekanye ho kuba impirimbanyi yo guharanira ukwishyira no kwizana mu bacakara muri Amerika yaramanitswe. Ni nyuma yo guhamishwa icyaha cyo guteza imyivumbagatanyo y’abacakara yaguyemo abazungu.

1889: Leta ya Washington yakiriwe nka Leta ya 42 muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1918: Ku musozo w’intambara y’isi ya mbere, u Budage bwamanitse amaboko bwemera gutsindwa maze businya amasezerano yo gushyira intwaro hasi, amasezerano yasinyiwe mu Bufaransa. Aya masezerano yasinywe ku isaha ya saa tanu (11:00 AM), biba agahigo ko kwisubiramo k’umubare 11 (11:00, tariki 11, mu kwezi kwa 11), buri mwaka iki gihe kikaba cyibukwa hafatwa iminota 2 yo guceceka. N’ubwo iki cyari ikimenyetso cy’irangira ry’intambara y’isi ya mbere, iyi ntambara yaje gusozwa ku mugaragaro ubwo hasinywaga amasezerano ya Versailles tariki 28 kamena 1919.

1930: Umubare w’icyemezo cy’ubucuruzi US1781541, wahawe  Albert Einstein na Leó Szilárd ku buvumbuzi bw’igikoresho gikonjesha cyitiriwe Einstein ( Einstein refrigerator).

1965: Mu cyahoze ari Rhodesia (Zimbabwe y’ubu), guverinoma yatangaje ko igihugu kibonye ubwigenge, n’ubwo u Bwongereza butari bwakabyemera.

1975: Igihugu cya Angola cyabonye ubwigenge.

1981: Ibirwa bya Antigua and Barbuda byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1992: Inama ya Kiliziya mu Bwongereza yatoye itegeko ryeemerera abagore kuba abapadiri (kazi).

2004: Mu gihugu cya Palestine, ishyaka rya PLO ryatangaje urupfu rw’uwari umuyobozi waryo akaba n’umukuru w’igihugu  Yasser Arafat ariko ntihatangazwa icyamuhitanye. Nyuma y’iminota mike, Mahmoud Abbas niwe wahise atorerwa kuyobora iri shyaka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1962: Demi Moore, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1967: Frank John Hughes, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1974Leonardo DiCaprio, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Jack muri filime Titanic yabonye izuba.

1977: Maniche, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1981: Natalie Glebova, umunyamideli w’umunyakanada ufite inkomoko mu Burusiya akaba yarabaye nyampinga w’isi 2005 nibwo yavutse.

1983: Arouna Koné, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakote d’ivoire nibwo yavutse.

1983: Philipp Lahm, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugade nibwo yavutse.

1984: Stephen Hunt, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Jessica Sierra, umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1988: Kyle Naughton, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1991:Christa B. Allen, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika, uzwi nka Charlotte muri filime y’uruhererekane ya Revenge nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1831: Nat Turner, umucakara w’umunyamerika waharaniye ukwishyira no kwizana kw’abacakara yitabye Imana ku myaka 31 y’amavuko.

1938Typhoid Mary, umuntu wa mbere wagaragayeho indwara ya Typhoid akaba ari umunyamerikakazi ukomoka mu gihugu cya Ireland yitabye Imana ku myaka 69 y’amavuko. Akaba ariwe waje kuyitirirwa.

1984: Martin Luther King, Sr., umubwirizabutumwa, akaba yari n’impirimbanyi y’impinduka, yaratabarutse,  ku myaka 85 y’amavuko.

2004: Yasser Arafat, perezida wa mbere wa Palestine akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yaratabarutse ku myaka 75 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND