Umuhanzikazi Lady Mariam wo mu gihugu cya Uganda wamenyekanye cyane mu ndirimbo Tindatine nyuma yo gutangaza ko nta mugabo urabasha kumushimisha mu bijyanye no gutera akabariro ndetse agashakisha ngo arebe ko yabona uwagerageza akamurutira abandi bose yagiye aryamana nabo, ubu noneho byamushobeye.
Muri Kamena uyu mwaka, uyu muhanzikazi mu kiganiro yagiranye na radio yo muri Uganda yashimangiye ko abagabo bose yagiye aryamana nabo batigeze babasha kumunyura. Uretse ibyo kandi, uyu mugandekazi yagiye anavugwaho gukundana n’abagabo benshi bo mu mujyi wa Kampala ndetse harimo n’umunya Sudan Tito Tong ariko nawe baza gushwana, bivugwa ko uwo baryamanaga ntamunyure yahitaga amureka.
Uyu muhanzikazi bakunze kwita Tindatine kubera izina ry’indirimbo ye yitwa gutyo yakunzwe cyane ari nayo yamufashije kumenyekana, mu kiganiro n’iyo radio yatangaje ko yatangiye gushaka umugabo wabasha kumunyura akaziba icyuho cy’abandi bose baryamanye ntibabashe kumushimisha uko bikwiye.
Mu byatangaje abantu cyane, harimo kuba muri icyo kiganiro Lady Mariam yaranatangaje ko yakundanye n’abagabo batatu mu mwaka umwe, ariko abo bose bakaba bararyamanaga nawe ntibabashe kumuhaza ngo yumve anyuzwe ari nayo mpamvu amaze igihe yifuza uwabasha kuziba icyuho cy’abo yagiye akundana nabo bose bakanaryamana, gusa ubu amakuru dukesha ikinyamakuru Bigeye arahamya ko yaburaniwe kuko nta musore ukimwikoza.
Nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibivuga, ngo uyu muhanzikazi amaze iminsi asohoka wenyine kandi ari umwe mu bakobwa basohokanaga cyane n’abagabo benshi batandukanye, ibi ngo bikaba bishobora kuba biterwa n’uko atakibarizwa mu bahanzi bakunzwe kuko hari abasore benshi babimukundiraga, ubu ngo akaba asigaye anagaragara nk’umukobwa uciriritse kandi yari umukobwa wakururaga abagabo batari bacye muri Uganda.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO