Muri wa mwanya twabageneye wo kubaza indwara cyangwa ibibazo bigendanye n’ubuzima , natwe tukababariza muganga, ‘kwikinisha’ niyo ngingo ikomeje kubazwaho na benshi, haba ababaye imbata yabyo cyangwa abagizweho ingaruka nyuma yo kumara igihe kinini bikinisha.
Kugeza ubu ntabushakashatsi bwigeze bukorwa ngo bugaragaze uko ‘kwikinisha’ bihagaze mu Rwanda, ababikora, ikigero cy’imyaka bariho n’ingaruka nziza cyangwa mbi bibagiraho.
Dukurikije ibibazo twagiye twakira, ndetse n’urubyiruko runyuranye rwaganiriye n’abanyamakuru ba inyarwanda.com, kwikinisha ni ingeso yeze cyane mu rubyiruko ariko idakunda kuvugwaho cyane, ngo hagarukwe no kubibi byayo, abenshi bakazisanga bagizweho n’ingaruka zikomeye batakibashije gusubira inyuma.
Ubu ni bumwe mu buhamya bw’ababimazemo igihe ariko byagizeho ingaruka mbi:
Yamaze imyaka 5 yikinisha none yakurijemo ‘kwirangirizaho’ aho ageze hose
“Mwiriwe, njye ndi umuhungu w’imyaka 22 ariko natangiye kwikinisha ngeze mu mashuri yisumbuye. Maze imyaka 5 mbikora nta mukobwa w’inshuti ngira, mba numva ntanamukeneye gusa ndumva mwambariza muganga inama z’uko nabivamo birandambiye kuburyo mpagarara ahantu, natekereza ku mibonano mpuzabitsina ,nkaba ndarangije . Binambaho iyo ndi kumwe n’abandi mu modoka ,mu muhanda cyangwa ahandi nakwicara gato, bigahita biza.”
Umukobwa w’imyaka 27 yahoze abikora, amenye ububi bwabyo arabireka, …none byamugizeho ingaruka
“Muraho neza. Ndi umukobwa w’imyaka 27. Namaze igihe kinini nikinisha, nanjye ubwanjye ntibuka uko kingana. Nyuma yo gusoma ko bigira ingaruka mbi ,nagerageje kwemerera uwo twakundanaga ko turyamana mu rwego rwo kugirango mbicikeho gusa byarambabaje …ntanibyishimo numvise. Kugeza ubu iyo nkubaganye kugirango numve ko nakize ntabwo binyura ahubwo ndababara cyane.”
Yongeyeho ati “Amarangamutima ndayagira(sentiments) ariko najya gukora igikorwa nkababara(hazamo no gutekereza ko ndi gukora icyaha kuko sindashaka).Ngira ububobere ariko rwose iyo habayeho kwinjiza igitsina(penetration )ndababara cyane, mwazambariza muganga kucyo nakora.”
Kwikinisha bituma yumva ashaka kwiyahura
“Muraho neza ! Ndabagisha inama mfite inshuti y’umuhungu wabaswe no kwikinisha .Mperutse kumufatira mu cyuho nibwo yambwiye ko abimazemo imyaka 13 kandi yambwiye ko iyo yihebye yenda kwiyahura ubundi akumva agiye gusara dufatikanye turengere ubuzima bwe . Murakoze kandi mujye mukomeza mutugire inama nziza zigendanye n’ubuzima.”
Mu zindi ngaruka ababaswe n’iyi ngeso bagiye batugezaho harimo kuba batakaza umwanya munini bikinisha, bikangiza akazi kabo n’amasomo ku banyeshuri , kwiheba no kutigirira icyizere cyo gushaka abakunzi b’abakobwa cyangwa abasore,…
Izi ni zimwe mu ngero za bamwe mu basore n’abakobwa badusabye ko twazagaruka ku ngeso yo kwikinisha. Sibo gusa kuko hari n’abatwandikiye bafite abo bashakanye bafite iyi ngeso.
Twababarije muganga
Mu gushaka gusobanuza n’ingeso yo kwikinisha , twegereye Dr Iba Mayere , umuganga uvura indwara z’abagore( gynécologue) mu bitaro bya Polyclinique de l’Etoile biherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Kiliziya ya Sainte Famille.
Twatangiye tumubaza icyo kwikinisha aricyo n’igihe bavuga ko umuntu runaka yikinishije. Dr Iba yadusobanuriye ko ari igikorwa cyo gukorakora imyanya ndangagitsina ariko ubikora akaba afite intego yo kugera ku byishimo bye byanyuma (orgasme). Ibi ngo bikorwa n’abakobwa , abasore ndetse n’abashakanye bamwe na bamwe.
Ku cyaba gitera umuntu kwikinisha, Dr Iba Mayele yadusobanuriye ko abenshi babiterwa no gutekereza cyane ku gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina ariko bakabura abo bagikorana, bikabatera kwikinisha.
Hari ingaruka nziza kwikinisha bigira?Ingaruka mbi zabyo ni izihe?
Ku kibazo cyo kuba kwikinisha hari ingaruka nziza byaba bigira, Dr Iba yemeje ko uretse kwumva ubikora ashize ipfa ntayindi nyungu runaka bimarira ubikora.
Ingaruka mbi zo kwikinisha ahanini ngo ziba ari ikora nabi ry’imyanya ndangagitsina (Troubles sexuelles). Muri izo twatanga urugero rwo kurangiza vuba ku bagabo(ejaculation precose). Indi ngaruka mbi nk’uko Dr Iba Mayele abitangaza ni uko uwamaze igihe kinini yikinisha, ahurwa gukora imibonano mpuzabitsina kuko aba yumva aribyo bimumara ipfa. Ibi kandi bigendana no kuba rimwe na rimwe yumva adakeneye umukunzi kuko aba yumva ntacyo yamumarira, n ‘izindi ngaruka zigendanye n’imitekereze.
Dr. Iba Mayele uvura indwara z'abagore mu bitaro bya Polyclinique de l’Etoile
Kuki abashakanye bamwe nabo bagira iyi ngeso?
Kuri iki kibazo Dr.Iba Mayele asobanura ko ahanini ikibitera ari uko umwe muribo(umugabo/umugore), aba yarakuze yikinisha, yanagera mu rugo, agakomeza kubikora kuko aba aribyo aba yaramenyereye ko bimumara ipfa. Indi mpamvu ngo itera abagabo kwikinisha kandi bafite abagore ni ukuba batabasha gushimisha abagore babo, nyuma bakarekeraho gukora imibonano mpuzabitsina, ibyishimo byabo bakabishakira mu kwikinisha.
Uwabaswe n’iyi ngeso aravurwa agakira?
Dr. Iba Mayele avuga ko ahanini iki kibazo gituruka mu mitekereze y’ubikora bityo ko iyo yumva abangamiwe nabyo agana muganga uvura indwara zo mu mutwe(Psychologue). Kuba yatinda gukira cyangwa bikananirana ngo biterwa n’igihe kinini uwabaswe no kwikinisha abimazemo. Ku birebana n’abagezweho n’ingaruka zo kwikinisha, Dr. Iba avuga ko aribo baba bagomba kugana abaganga bavura indwara zigendanye n’imyanya ndangagitsina, ku bagore n’abagabo (gynécologue).
Ni iyihe nama yarinda urubyiruko kwishora mu ngeso yo kwikinisha?
Nkuko twabibonye haruguru ingaruka mbi nizo nyinshi kurusha ibyiza urubyiruko rwungukira mu kwikinisha. Tumusabye kugira inama agira urubyiruko, Dr. Iba yagize ati “ Ntabwo ari ibintu bidasanzwe, ahubwo bisaba kwirinda kwitegeza filimi z’urukozasoni zigaragza abakora imibonano mpuzabitsina, filime zirimo ubusambanyi bukabije, amafoto atuma ugira irari ry’imibonano mpuzabitsina no kwirinda ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina bitabafitiye inyungu.”
Niba na we ufite uburwayi wumba twazakubariza muganga watwandikira kuri info@inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO