RFL
Kigali

Kwibuka24:Urubyiruko rwize mu Bushinwa rwasuye urwibutso rwa Caraes Ndera runafasha abana baba muri Best Family Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:22/04/2018 9:00
0


Urubyiruko rwize mu gihugu cy'u Bushinwa rwibumbiye hamwe muri RCAO (Rwanda China Alumni Organization) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Caraes Ndera banafasha abana baba mu muryango wa Best Family Rwanda ubamo abana b'ingabo zamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside n'abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018. Bagikoze mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo bageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Caraes Ndera, babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma basobanurirwa umwihariko w'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yagenze mu Bitaro bya Caraes Ndera.

Aha ku bitaro bya Caraes Ndera naho habaye ubwicanyi ndengakamere, ubusanzwe ibi bitaro byakira abafite uburwayi bwo mu mutwe gusa. Tariki ya 17 Mata 1994 interahamwe zahawe uburenganzira bwo kwinjira muri ibi bitaro nuko zica abatutsi barenga 21000 harimo abari bahungiyemo kuko bari bizeye ko bazahakirira cyane ko icyo kigo cyayoborwaga n'abihayimana ariko siko byagenze kuko ingabo za Loni (Minuar) zari ziharinze ikibabaje kandi giteye agahinda ni uburyo izi ngabo nyuma yo guhungisha abazungu bene wabo nyuma bibutse ko basize imbwa yabo bagaruka kuyijyana ntibita ku batutsi bari barimo kwicwa n'interahamwe.

ffg

Bafashe umwanya wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

kwibuka

Murenzi umukozi w'ibitaro bya Caraes Ndera abasobanurira Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Caraes Ndera

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ikigo cya Caraes Ndera cyari gituranye n'uwahoze ari umugaba mukuru w'ingabo za Leta yari iyobowe na Habyarimana ariko abasirikare bafashe iya mbere mu kwica abatutsi bakoresheje intwaro za gisirikare.

fhgjjk

Abahagarariye RCAO bashyize indabo ku Rwibutso

fgh

fgjhj

Abagize Umuryango wa RCAO batemberejwe muri uru rwibutso

Aba banyarwanda bize mu gihugu cy'u Bushinwa basabye ubuyobozi bwa Ibuka ko aha i Ndera haba nko mu rugo bakajya bifatanya n'abaho muri gahunda zose zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi RCAO yabikoze nyuma yo kubona ko hari ibikorwa byinshi bikenewe kuhakorerwa bazatangamo umusanzu wabo.

vhhg

ghgj

Higaniro Theoneste umuyobozi mukuru (Chairman) wa RCAO

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Caraes Ndera hakurikiyeho igikorwa cyo gusura umuryango wa Best Family Rwanda ubamo abana b'ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside ndetse n’abana b'imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubusanzwe Best Family Rwanda ni umuryango nyarwanda ukora ibikorwa byo gufasha abana batishoboye ndetse n’imiryango yabo kugera ku mibereho myiza, uburezi, imyidagaduro, ubuzima uburere mboneragihugu ndetse n’iyobokamana. Uyu muryango by'umwihariko ufasha n'abana b'ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu n'abana b'imfubyi za Jenosise yakorewe Abatutsi, aba bana akaba ari bo abanyarwanda bize mu Bushinwa basuye kuri uyu wa Gatandatu.

fhgjjkh

gvhjj

RCAO basuye aba bana kugira ngo batange inkunga yo kunganira uyu muryango wa Best Family Rwanda usanzwe ufasha aba bana mu buzima bwabo bwa buri munsi. RCAO yatanze amata y'umwaka wose ahwanye na Miliyoni 2 kugira ngo imikurire y'aba bana irusheho kugenda neza. Rwagasore Jean Claude Umuyobozi mukuru wa Best Family Rwanda yashimiye RCAO kubw'igikorwa cy'indashyikirwa babagaragarije cyaberetse ko babakunda kandi babazirikana.

hjkl

Rwagasore Jean Claude Umuyobozi mukuru wa Best Family Rwanda

Higaniro Theoneste umuyobozi mukuru wa RCAO mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko buri mwaka RCAO igira urwibutso rwa Jenoside isura bakamenya amateka yaho hantu. Yagize ati:

Buri mwaka Umuryango wacu RCAO tugira urwibutso dusura tukamenya amateka y'ahantu runaka gusa by'umwihariko uyu mwaka twahisemo urwibutso rwa Caraes Ndera ndetse tunahitamo gukorana n'uru rwibutso igihe kirekire kuko twabonye ko hari imirimo myinshi tuzahakorera.

hhj

Uyu muryango watanze ubutumwa ku banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi aho bihanganisha ababuze ababo kandi bibutsa abanyarwanda muri rusange kwibuka ariko biyubaka, basigasira amateka ndetse bafasha inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo amateka atazasibangana.

Ubutumwa by'umwihariko bahaye urubyiruko cyane cyane urwiga hanze y'u Rwanda, babasabye ko bazajya bahaha ubumenyi hanze y'u Rwanda bakibuka kugaruka mu rwababyaye bagashyira hamwe ubwenge n'imbaraga zabo bakubaka u Rwanda. Uyu umwaka ni uwa 3 RCAO yifatanya n'abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugeza ubu uyu muryango ubarizwamo abantu barenga 600 bize mu Bushinwa nubwo abize mu Bushinwa umubare urenga kure abo 600. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND