RFL
Kigali

Kwibuka24:Ubuhamya bwa Uwamahoro Liliane warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 8:52
1


Mu gihe u Rwanda n'isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, dukomeje kubagezaho ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi ari nako tubagezaho ubutumwa bamwe batanga mu rwego rwo gukomeza no guhumuriza ababuze ababo.



Tugiye kubagezaho ubuhamya bwa Uwamahoro Liliane warokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Nifuje kubabwira ubu buhamya ngira ngo mpumurize umuntu wese wumvaga kwizera kwari gushize. Nitwa UWAMAHORO Liliane, mwene GASASIRA Marcel na KANEZA Concessa navutse kuwa 15 Gicurasi 1986 mvukira mu Karere ka GASABO, Umurenge wa Ndera mu Kagali ka Masoro muri Matwari.

Nka naravukiye mu muryango mwiza. Navukanye n'abana batandatu abahungu babiri n'abakobwa batatu; twese twari umuryango w'abantu umunani kandi twari twifashije bigaragara. Igihe cyaje kugera Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 irabahitana bose nsigaramo njyenyine. Mbere y'uko Jenoside iba hari impunzi zari zaraje zihunga ziza gusaba icumbi iwacu. Papa yabahaye inzu bayibamo batungwaga no mu rugo (Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyirengagize). Haje kubaho ko impunzi zose ziba mu ngo zijya kuba mu nkambi ubwo barabajyanye, hashize igihe gito Jenoside iratangira. Habanje gupfa papa hashize iminsi mike ni bwo n’abandi bose twavukanaga ndetse na mama bishwe.

Aho badutwaye kutwicira hari iruhande rw'aho izo mpunzi zabaga muri ya nkambi nababwiye. Kubera ko babanaga ari imiryango ibiri umugore umwe yaje kubona mama natwe badushoreye ajya guhuruza umugabo umwe muri ba bandi ngo adukize birananirana kuko bari batangiye kudukubita, gusa ndashima Imana ko nta wankojejeho n'urwara kandi abandi barageze aho barabatemagura kugeza bapfuye, ariko njye ntibankoraho kubera umugambi w'Imana yari ifite ku buzima bwanjye kugira ngo nzavuge kugira neza kwayo.

Ibyo birangiye uwari umaze kwica mama n’abavandimwe banjye yaraje ansanga aho nari mpagaze arambwira ngo: “Wowe ntiwari kumwe n’uriya mudamu?” Ndahakana kubera ubwoba bw'umuhoro yari afite ndamubwira ngo: “Yantoraguye Nyacyonga mu bisheke”. Ibyo nabivuze kuko najyaga numva abana b'izo mpunzi bahavuga nanjye mubwira ko ariho yankuye kandi ko maze iminsi itatu ntarya. Yarishimye ngo yitoraguriye akana anjyana muri shitingi yabagamo kuko nta mwana bagiraga abuza umugore we kumpa ibintu bikonje ngo bitanyica ahubwo ampa biscuit n'icyayi. Ubwo byari mu masaha ya mu gitondo nka saa moya nuko hashize umwanya nta bwenge nari ngifite numva isaha n'isaha nanjye ndi bupfe kuko numvaga induru n'imiborogo y’abicwaga ariko Imana iragumya irandinda.

Hashize umwanya numva umuntu arasuhuje ngo nimumpe umwana uri hano undi ati: “Ntawe nguha namwitoreye”. Barakomeza baraharira bigeze aho aramubwira ngo: “Nyina umaze kumwica kandi ndamuzi”. Ubwoba bwaranyishe ndavuga nti arantanze baranyishe, bigeze aho uwantoye aramubwira ngo: “Niba umuzi muhamagare asohoke. We ntiyari azi umwana wasigaye uwo ari we, urumva twari benshi ndi umwana wa kane ahera kuwa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu. Angezeho nditaba ati: “Sohoka muri shitingi”. Ngeze hanze umwe wantoye ati: “Ari njye n’uyu mugabo urajyana nande?” Ndamubwira ngo: “Sinkuzi ndijyanira n’uwo nzi”. Wa mugabo wabaga iwacu aba aranjyanye iwe muri shitingi yabo bambonye bararira kubera ko ibyakorewe mama n'abavandimwe banjye bari babibonye.

Bigeze nko mu ma saa cyenda aho twari turi inkotanyi ziba ziraharashe dutangira guhunga twari ahantu bitaga i Gishaka. Twatangiye guhunga tuva aho twari turi dusimbuka imirambo tugenda ahantu henshi ntabasha kurondora gusa haje kugera biba ngombwa ko dusubira mu bice by'iwacu mpageze nsanga inzu y'iwacu bari gusahura barangije barayisenya babwira wa mugabo wantwaye ngo bari bazi ko twashize none ngo ako karokotse gute? Baramunyaka ngo banyice ariko wa mubyeyi arababwira ngo: “Kubera ineza se w'uyu mwana yangiriye muzamwice ntakiriho!” Reka mbabwire ko iyo ugize neza uko byagenda kose nutiturwa n’uwo wayigiriye Imana izayikwitura (Gira neza wigendere ineza uzayisanga imbere). Icyo ukora cyose ukiriho kibe cyiza cyangwa kibi ingaruka ntibura kuboneka kuri wowe cyangwa ku bawe. Tujye twirinda uko tugenda hato tutagenda nk'abatagira ubwenge. 

Abo bantu barandetse dukomeza guhunga haje kugera igihe nza guhura na mukuru wanjye wo kwa Data wacu. Byari ibintu bibabaje cyane. Twari tugeze kuri ETO Kicukiro biteye agahinda. Mubonye ndarira mubwira ko tugomba kujyana kandi nawe yari afite abandi bana benshi ba nyirasenge. Twese twari abana 9. Ubwo biba ngombwa ko ba bantu bambwira ngo ngize amahirwe ubwo mbonye mwene wacu kandi igihugu cyafashwe bati twebwe twigiriye muri Zayire. Ubwo twaratandukanye sinzi niba barabayeho cyangwa barapfuye Imana izabibiture kuko barampunganye, barandwaje, kuko nararwaye cyane bangiriye neza kubera urugendo; nabyimbaga ibirenge bakampeka n'ibindi byinshi bankoreye, Uwiteka azabahemba.

Twakomeje kujyana n’uwo muvandimwe, gusa kuza kwanjye nabyo byabaye ikibazo kuko abo bana bari bafite umukuru muri bo wari warashatse aramubwira ati: “N’abo dufite batunaniye none urazana n'abandi?” Byabaya bibi cyane. Uwo mukuru wanjye ahita afata umwanzuro wo kunjyana tugenda turorongotana tudafite aho kujya tuza kugera muri Sahara ya Kicukiro hari umukecuru bari baziranye tujyayo araducumbikira ubwo niko amasasu yari ameze nabi. Haje kugera igihe turahava tujya muri Stade Amahoro bwari ubuzima bubi ntashobora kubabwira gusa nshima Imana ko nta cyorezo cy'indwara nahanduriye kandi byari bibi cyane. Naho twaje kuhava batujyana mu nkambi i Ndera turahaba hashize iminsi bategeka ko imfubyi zose zijya muri orpherinat byarambabaje ku buryo numvaga kujya kubayo ntabishaka ariko kubera itegeko njyayo, bwari ubuzima bubi cyane.

Hashize iminsi kubera impfu z'abana twabanaga n'imibereho mibi tubana n'abasazi byarananiye kwihangana ndatoroka nisubirira aho twabaga mu nkambi, nabo babura uko bangira barandeka. Jenoside yaje gusa n’irangira ubwo twari tumaze kuba batatu n’undi musaza wanjye nawe bavukana n’uwo twari kumwe turataha, ducumbikirwa n'umuryango w'abayisilamu kugeza ubwo abandi bavandimwe babiri nabo barokotse duhita tujya kubana na musaza wacu uwo wari mukuru (ni abavandimwe bane bavukana n’abo kwa Data wacu).

Twatangiye ubuzima gutyo n’ubwo nabonaga abo bene wacu nari mfite umubabaro mwinshi wo kumva ko njyewe nta mwene mama mfite, ngira icyo gisebe kigahora gitonekara. Natangiye amashuri abanza nigaga neza mfite ubwenge gusa nkagira ubugome bwari bwihishe muri njye. Nabona umwana usuwe n'umubyeyi ku ishuli kwa kundi ababyeyi bazaga kureba abarimu ngacunga uwo mwana nkamwiyenzaho mpaka turwanye nkamukubita cyangwa akankubita nkajya nkina imikino y'abahungu ngo hatazagira uzajya ansuzugura kandi sinatinyaga icyo uri cyo (umuhungu cyangwa umukobwa).

Nize amashuli abanza mu buzima bubi kuko n’abo twabanaga bari abakene, nza kubona umuryango wafashaga abana b'imfubyi AEE bamfasha kumpa amafaranga y’ishuri n'ibikoresho. Imana izahembe umuntu wagize umutima wa kibyeyi wo kudufasha. Naje kujya muri secondaire ariko sinari nzi Imana nari mfite agahinda kenshi mu mutima kuko ntagiraga umuvandimwe n'umwe nkajya numva IMANA yarampemukiye cyane kandi iyo nabaga ntabikubwiye ntiwabimenyaga byakongeraho ubuzima bubi nabagamo nkababara cyane; hari ibintu byinshi nakundaga nkibana n'iwacu ndabibura.

Mbere ya Jenoside nakundaga papa wanjye kuko twasaga cyane, nagize umubabaro mwinshi n'ibikomere by'imbere mu mutima numvaga abantu bose ari abagome nta muntu mwiza ubaho. Kenshi nagiye mbwirwa ngo uri mwiza turagukunda nkumva wowe ubivuze uranshinyaguriye, maze kugera mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye nkumva nkunze gusenga nari umugatorika narahawe amasakaramentu ngo mbe umukristo wuzuye ariko nkumva ya ntimba yo ku mutima idakira.

Nakundaga kujya mu materaniro y'abarokore ku ishuri nageragamo batangiraga gusenga ndira kugeza bashoje bamwe bakagira ngo ni ugufashwa kandi wari umubabaro wari warandenze. Twaba turi hanze nkaba nseka utamenya ikibazo mfite byageraga kuri visite nakwibuka ko ntagira unsura intimba ikanyegura nkajya mu buriri nkarira gusa; naje kugira abana bankunze bakajya bamba hafi dukundana ariko ibyanjye mbibitse muri jye.

Naje gufata umwanzuro wo gukizwa nari mubi mu mutima. Muri bwa buzima bubi no kutamenya Imana neza nari mfite ihame rivuga ngo sinzigira ikirara abantu batazajya bavuga ngo ka kana ka Gasasira Marcel kasigaye kabaye icyomanzi nkahora mvuga ngo nzagerageza kwihangana izina ry'iwacu ritazatukwa ku bwanjye kandi narasigaye. Imana icyatumye idusiga ni ukugira ngo dutunganye ibyasigaye bidatunganye kandi byarashobokaga cyane ko mba mubi (ikirara). Gusa Uwiteka yarandinze sinapfa nanjye muri ubwo buryo kugira ngo nkubwire ibi: Komera, Humura, ibyakubayeho n'ibikubaho Yesu arabizi.

Naje gukizwa nza gusaba kujya muri chorale mbijyamo numva mbikunze ariko ntinya Imana cyane nigaga neza nta kibazo cyo gutsindwa nagiraga. Nakoze ikizami gisoza Tronc Commun ndatsindwa ndababara cyane kuko ibindi byose narabyihanganiraga kuko numvaga kuzabaho kwanjye ari uko nzaba narize. Ibigeragezo byarankubise Imana yari yarambwiye muri icyo gihe ngo ninkizwa neza izampa umugisha. Najyaga nsenga nyibaza nti ubundi uranzi? Ibimbaho se byo urabibona kandi nabaga mbabaye cyane. Ni bwo Imana yampamagaye mu izina irambwira ngo ”Mwana wanjye Liliane ndakuzi, kandi ndagukunda”. Imana yampaye amasezerano menshi.

Narasibiye mu wa gatatu nabwo sinatsinda ngira amanota FARG yemeraga njya mu wa kane mu icungamutungo kuko najyaga numva nisuzugura nkumva nta cyo maze. Nkahora mbona nta kintu na kimwe navuga mu bandi ngo cyemerwe. Imana irambwira ngo: “Nzanyuza kugira neza kwanjye imbere y'amaso yawe kandi ngushyize muri iki kigo ngo unkorere. Byari ibintu bikomeye nibonaga nk’insuzugurwa kandi ni ko byari biri usibye ko navukaga i Kigali nta kindi gishingirwaho n'abantu nari nujuje. Icyo gihe nigaga muri koleji APPEC REMERA RUKOM). Muri uwo mwaka habaye amatora y'abanyeshuri baba bangize Doyenne w'abanyeshuli barenga 800 njyewe nagize ubwoba njya gusenga nsaba Imana ubwenge kandi ibyo narabibonye ko yambaye hafi. Nayoboye imyaka 3. Gusa nsubiye inyuma ndangije umwaka wa mbere ni bwo nabonye urwandiko ruvuye mu Bubiligi rw’umuzungu wari umukoresha wa Papa, dutangira kujya tuvugana numva na byo biranejeje kuko nari mbonye umubyeyi nanjye umpa agaciro nk'umwana.

Ngeze mu mwaka wa gatanu azana n'umufasha we baza kunsura mu Rwanda, narishimye, nariye icyo nshaka, nywa icyo nshaka ni nabwo nagize amanota menshi kuko nari mfite umutima mwiza no gutuza. Uwo mubyeyi yangiriye neza cyane ibyo yagombaga gukorera Data yarabinkoreye, nari narabaye umwana mu muryango. Byageze aho yaje gusubira iwabo ndi mu wa gatandatu kuko yari ashaje cyane bigeze tariki ya 06 Kanama 2007 nawe arapfa sinabimenya gusa muri iyo minsi kuwa 16 Kanama 2007 nafashwe n'uburwayi bw'umutwe ndarwara cyane nkata ubwenge nari nteye agahinda kurwarira mu banyeshuri bamwe bati ni abadayimoni b'iwabo bamufashe, abandi ngo yasaze, yahahamutse mbese umuntu wese icyamuzagamo ni cyo yavugaga kumbi nanjye ubwanjye sinari nzi icyanteye ubwo burwayi. Ni ukuvuga ngo ya mibabaro yose nagize ni bwo n'ibindi bibi byose nabonye byaragiye bimbamo ndangije mera koko nk'umusazi.

Tariki ya 18 Kanama 2007 ni bwo namenye ko uwo mubyeyi wanjye wundi yapfuye noneho birushaho kuba bibi nagize igikomere cyo kuba imfubyi kabiri kandi nari mfite ikizamini cya leta niteguraga mu kwa 11 ubwenge bwari bwaragiye n’izina ryanjye nabaga ntarizi. Imana ni umubyeyi yambaye hafi nabaga muzima ngasenga Imana ikambwira ngo nzagukiza. Nakoze ibizamini ndwaye gutyo, kandi nari umuhanga ariko na ryo ryari ishuri ry'Imana ngo nzababwire ko n'indwara Yesu azikiza. Nisanze nabuze diploma kuko nari narabyiteguye ntibyambabaje. Nakomeje gusenga njya kwa muganga w’indwara zo mu mutwe bampa imiti bambwira ko nindakira bazanyohereza i Ndera.

Natashye mbababaye mbwira YESU ngo nutankiza wenda nzapfe sinzasubira kwa muganga kuko nabonaga nta wuzandwaza nkabona ari no kuruhanya. Nakomeje gusenga cyane nsengera ubwo burwayi. Igihe cyaje kugera Imana irambwira ngo ndagukijije. Umukozi w'Imana yararirimbye ngo: “Wa mfubyi we, tuza mu gihe kiri imbere bazakwita uhiriwe, tuza…”. Nararize cyane mbwira Imana ngo nkurikije ibyo wankoreye byose sinzongera kubabara.

Mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2007 ni bwo umucyo wamuritse mu mutima wanjye intimba n'agahinda nahoranaga numva birashize. Numva ndabohotse cya gisebe cyari kiri ku mutima wanjye numva kirashize. Abantu bose bansengeye n'abandwaje ndetse n'abamvuje barimo uwaje kuba umutware wanjye na Famille Muhire Emmanuel Uwiteka abampere umugisha mwinshi. Narangije kwiga amashuri yisumbuye muri 2008. Namaze imyaka 3 ntiga ngahora nsenga kuko ntari kwiga kandi ntabuze ubwenge.

Naje kubona ikiraka cyo kwishyuriza Akarere ka Gasabo imisoro mu Isoko rya Kimironko, numva ndanezerewe kuko niguriraga icyo nshaka ubuzima mbona butangiye guhinduka ariko ngakomeza kubwira Imana ngo izampindurire akazi impe no gukomeza amashuri yanjye. Nakomeje gukora umurimo w'Imana ndirimba nkabifatanya no gusenga. Nari mfite isezerano ry'uko nzagira urugo.

Muri 2011 Imana yankoreye ubukwe bwiza ntatekerezaga reka mbabwire ko iby'Uwiteka yambwiye byose ku bukwe bwanjye yarabikoze nari narasabye Imana ngo izampe umugabo w'umukozi w'Imana kandi w'inzobe kugira ngo njye murebera mu ishusho ya DATA nakundaga, Imana ijya yumva ibyo isabwa yaramumpaye rwose mwiza kandi yaduhaye umugisha wo kugira urugo rwiza, Kandi yaduhaye gukorana umurimo muri chorale imwe.

Muri 2012 naje gutangira kwiga Kaminuza kuko Imana yari yarambwiye ngo nziga ndi mu rugo rwanjye simbyemere ariko Imana na byo yarabikoze. Si ibyo gusa yaje no kumpindurira akazi, impa akandi keza kanejeje. Ndashima Imana cyane ko ijya irinda ijambo ryayo kugeza irisohoje. Ndacyategereje n'ibindi Imana yambwiye. Wowe niba hari icyo mwavuganye gitegereze nta kabuza kizaba. Nsoje mbambwira ngo muhumure, mukomere, mwiyongeremo imbaraga y'ubutwari kuko Imana dusenga ntiruha, ntirambirwa yiteguye gukomeza kutugirira neza.

Murakoze. Uwamahoro Liliane

Src: Agakiza.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nancy5 years ago
    Mbega ubu buhamya bwantera gusandara umutima.nyumvira kubana munzu nuwarumaze kukwicira umuryango nonese ko numva bunjyanye mugahinda ahubwo kurushaho!





Inyarwanda BACKGROUND