RFL
Kigali

Kwibuka24: MINISPOC yateguye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:18/06/2018 15:37
0


Muri iki gihe turimo cy’iminsi 100 y’icyunamo aho mu twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uduce dutandukanye tw’igihugu, ibigo bya Leta n’iby’abikorere ndetse n’imiryango itandukanye ikora ibikorwa byo kwibuka.



Ku nshuro ya 24 hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ndetse n’inzego ziyishamikiyeho ifatanyije kandi na Minisiteri y’Urubyiruko (MINIYOUTH) bateguye umuhango wo kwibuka abari abakozi ba MIJEUMA (Ministere de la Jeunesse et des Mouvements Associatifs), abari abakozi b’inkoranyabitabo ndetse n’Inshyinguranyandiko by’igihugu n’abafatanyabikorwa n’inshuti bafatanyaga mu guteza imbere Umuco na Siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ku itariki 22 Kamena 2018 hateganyijwe umugoroba wo kwibuka, uzabere kuri Petit Stade i Remera. Uyu mugoroba uzatangira ku isaha ya saa munani z’umugoroba (14h00). Ni igikorwa kizabanzirirwa no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali (Gisozi) Saa Saba z'amanywa, maze hagakurikiraho urugendo rwo kwibuka, ibindi bigakomereza kuri stade i Remera. MINISPOC ikaba itumira abanyarwanda muri rusanga kuzabana nayo bakifatanya nayo mu gikorwa cyo kwibuka izo nzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND