RFL
Kigali

Kwibuka24: Kwibuka ni igihe cyo gufatana mu mugongo tukirinda kwigunga-Fidèle Ndayisaba uyobora NURC

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/04/2018 15:57
0


Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, NURC, iravuga ko Kwibuka ari igihe cyo gukomera no gufatana mu mugongo Abanyarwanda bakirinda kwigunga.



Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa muri Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, National Unity and Reconciliation Commission (NURC) aganira na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru yagize ati:

Igihe cyo Kwibuka ni igihe cyo gukomera, ni igihe kuri buri wese cyo gufatana mu mugongo, ni igihe twunamira abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni igihe cyo gushyira hamwe tukirinda kwigunga, ni igihe cyo kwihatira buri wese gutsinda intege nke duterwa n’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ahubwo tukareba mu kerekezo kimwe dufatanye mu mugongo.

Ndayisaba akomeza avuga ko ari n’igihe cyo kubwirana ngo mpore, kikanaba n’igihe cyo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’urwango mu banyarwanda ahubwo bakongera kugaruka ku isoko ibibutsa ko bose ari abavandimwe bagakomera ku gihango cy’isano bazi ibahuza nk’Abanyarwanda, ndetse no ku isano bafitanye n’u Rwanda, ibyo bikabaha imbaraga zo gutsinda ibikomere, zo kugira ihumure ndetse no kugira ibitekerezo byiza birangwa no gushyigikirana hamwe no gufashanya.

Bamwe mu banyarwanda baganiriye n’Imvaho Nshya nabo ntibajya kure y’ibyo Ndayisaba avuga. Iryayo Delphine yagize ati: “Igihe cyo kwibuka ni igihe cyo kudatereranwa, Abanyarwanda bakwiye gushyira hamwe bagafatanya muri byose. Ni igihe cyo kurindirana umutekano buri wese akabera ijisho mugenzi we bakarwanya ibikorwa bimwe na bimwe bikunze kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri iki gihe tuba twibuka. Si ibyo gusa kuko n’urubyiruko rukwiye gufata iya mbere rukarwanya ibyo ababyeyi bakoze, rukanigisha abato kuri bo ukuri ku byabaye kugira ngo twirinde icyakongera kudusubiza inyuma.”

Uwimana Wellars we avuga ko Kwibuka ari igihe cyo kubana hafi kurenza ibindi bihe. Ati: “Ni igihe cyo kubana hafi ku Banyarwanda bose kandi tukirinda icyakomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, tukanafatanya, tukanabarinda kwigunga.” Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikorwa buri mwaka bikamara iminsi ijana, ariko bigatangirana n’icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu gitangira tariki ya 7-13 Mata.

Mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyatangiye tariki 7 Mata 2018, harimo gucana urumuri rw’icyizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, urugendo rwo Kwibuka, Ijoro ryo kwibuka, Kwibuka abanyapolitiki barwanyije ingengabitekerezo ya Jenoside no kwitabira ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwibuka Twiyubaka.”

Image result for Fidele Ndayisaba amakuru i

Fidèle Ndayisaba,Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge

Src:Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND