RFL
Kigali

Nyanza: Mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi Meya yasabye abaturage kuzorohereza abashakashatsi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:25/06/2018 15:30
0


Muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uduce dutandukanye tw’igihugu tugenda tugira iminsi yihariye yo kwibuka. Ejo ku Cyumweru hibutswe abo mu gace kazwi nko ku Mayaga ho mu karere ka Nyanza.



Ku munsi w’ejo ku Cyumweru mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira muri Karama ahazwi nko ku Mayaga habaye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyatangiranye n’urugendo rwo kwibuka ku mugoroba wo kuwa 6 rwahereye ahazwi nko mu Gati aho muri Jenoside abenshi mu batutsi batangiriye icyagereranyijwe n’inzira y’umusaraba bashorerwa bajyanwa ahari kuri Komine, ubu ni ku biro by’umurenge wa Muyira hegeranye cyane n’aho igikorwa cyo kwibuka cyabereye kuko Abatutsi bahajyanwe babeshywa amakiriro ariho babatsinze.

Mayaga

Habanje gukorwa urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka, habayeho umuhango w’ijoro ryo kwibuka. Ni ijoro ryabereyemo byinshi bitandukanye aho abasheshe akanguhe babashije kurokoka Jenoside bafashe umwanya wo kuganiriza abitabiriye iryo joro ryo kwibuka bakabasangiza amwe mu mateka yaranze Mayaga ya mbere ya Jenocide, ubumwe n’urukundo bagiriranaga, ubuvandimwe budasanzwe ariko nyuma Jenoside ikaza kubatanya bidasubirwaho.

Mayaga

Bamwe mu basheshe akanguhe barokotse Jenoside bavuze amateka yo ku Mayaga 

Ejo ku munsi nyirizina wo kwibuka, abenshi mu bitabiriye bari biganjemo urubyiruko, ibintu bitanga icyizere cyane cy’ejo hazaza hari gutegurwa n’abazahayobora nk’uko abayobozi batandukanye bagiye babigarukaho. Mutanyuranya Jean Paul wari uri ku Mayaga muri Jenoside yatanze ubuhamya mu ndirimbo aho yavuze ko bamwe mu batutsi baho bishwe, abandi bakajugunywa mu myobo ari bazima kugeza bapfiriyemo byose yarabirebaga.

Mu ijambo ry’ikaze; umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yatangiye yihanganisha cyane ababuze ababo muri Jenoside, ashimira abaje kwifatanya n’abanyamayaga kwibuka ndetse anagaragaza abashyitsi bitabiriye iki gikorwa barimo abanyacyubahiro batandukanye, naho umushyitsi mukuru aka yari Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne.

Mayaga

Abatuye Mayaga n'abayituye kera bari bitabiriye iki gikorwa

Mayor wa Nyanza yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 24 twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka ko Abanyarwanda bahindutse inyamaswa, tugomba rero gutekereza kuri ejo hazaza heza kuko ‘Umuryango utibuka amateka yawo ushobora kuyasubiramo’ rero tubyirinde.” Yavuze kandi ko mu murenge wa Mayaga habarwa abazize Jenocide bagera ku bihumbi mirongo icyenda (90,000) aho ibihumbi mirongo itanu na kimwe (51,000) bashyinguye mu cyubahiro aho mu kagali ka Nyundo mu mudugudu wa Mugari, ari yo mpamvu bari kubaka urwibutso ruzabika imibiri y’abazize Jenoside n’amateka yayo n’ubwo bamwe batazi aho bajugunywe muri Jenoside.

Mayaga

Mayor wa Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme yasabye abatuage kuzorohereza abashakashatsi

Ntazinda kandi yasabye abaturage bo muri Nyanza bose kuzafatanya cyane n’abashakashatsi mu gikorwa barimo. Yagize ati “Mu cyumweru gishize hatangiye gukorwa ubushakashatsi buzareba ku mateka ya mbere, mu gihe ndetse na nyuma ya Jenocide, birasaba ko muzafatanya nabo, mugakorana mukajya mubaha amakuru y’ukuri kandi yuzuye ku byo bazababaza” mu bikorwa, mu magambo muri byose kwibuka ntibizabura kubaho nk’uko uyu muyobozi yabishimangiye.

Umwe mu bahanzi baririmbye muri iki gikorwa cyo kwibuka yagarutse cyane ku ngingo yo gusaba imbabazi ababyeyi, abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bazize Jenocide kuko yabihakanye nawe atari we ari ugushaka kureba ko yacika abicanyi bugacya kabiri ariko na n’ubu umutima ugahora umukomanga kuba yaravuze ko atabazi rwose.

Amafoto: Bikurugu JLee






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND