RFL
Kigali

Kwibuka24: ‘Indangamuntu y'ubwoko ni inkorano mu gihe ubunyarwanda ari umwimerere wacu nk'Abanyarwanda’-Hon Bamporiki

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/04/2018 13:57
0


Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi, Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu yibukije ko indangamuntu zanditswemo amoko y’abantu ari inkorano nyamara ubunyarwanda bukaba umwimerere buri munyarwanda wese aba yifitemo.



Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hariho indangamuntu zigaragaza ubwoko bwa buri muntu, bityo abicanyi bakabigenderaho batoranya abatutsi ngo babice. Iri vangura ryagize ingaruka zikomeye cyane mu banyarwanda, akaba ari yo mpamvu Komisiyo y’igihugu ishinzwe itorero (NIC) yibukije abanyarwanda ko kwitwa umunyarwanda ari umwimerere wa buri wese, mu gihe indangamuntu zigaragaza amoko zo ari inkorano.

Hon Bamporiki Edouard umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe itorero (NIC) yatangaje ibi ubwo abakozi ba Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda bari mu biganiro byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni ibiganiro byibanze ku budasa bw'u Rwanda mu guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke Twiyubaka". Hon Bamporiki yagize ati:

Indangamuntu y'Ubwoko n'inkorano mu gihe Ubunyarwanda ari umwimerere wacu nk'Abanyarwanda; dushake uko tubiba imbuto y'Urukundo n'amahoro mu gihe tukiriho kugira ngo tuzarage abadukomokaho ibyiza tutarazwe.

Hon Bamporiki umuyobozi wa NIC

Komisiyo y’igihugu ishinzwe itorero yagarutse kandi ku kuba ubuyobozi bwiza ari inkingi y’ubukire. Ubutumwa bugira buti “Abatekerereza Igihugu iyo bafite imigambi mizima, Igihugu kirakira ariko iyo batekereje nabi Igihugu kirorama”. Ubu butumwa bwagiye butambutswa kuri Twitter mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, imbaga y’abatutsi basaga miliyoni ikahasiga ubuzima mu minsi 100 gusa.

Umuyobozi wa NIC, Hon Bamporiki Edouard mu kiganiro aherutse gutanga muri Tumba College of Technology yabwiye urubyiruko ko rukwiye guharanira kumenya amateka yabo kugira ngo bibafashe kutazagwa mu mutego abandi baguyemo. Yagize ati: “Abana badukomokaho bafitanye isano n’amateka ya Genocide kuko aya mateka atureba twese nk’Abanyarwanda, bityo twese tugomba kuyamenya tukarwanya abayavuga uko atari”.

Ibiganiro byibanze ku budasa bw'u Rwanda mu guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND