RFL
Kigali

Kwibuka24: Imibiri isaga 950 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rushya rwa Mayunzwe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/05/2018 13:37
0


Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hakorwa ibikorwa bitandukanye byo kwibuka mu gihugu hose ndetse na tumwe mu duce tw’u Rwanda tukagira imisni yihariye yo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize iyo Jenoside.



Kuri iki Cyumweru tariki 27 Gicurasi 2018 mu Karere ka Ruhango ahitwa i Mayunzwe mu murenge wa Mbuye mu cyahoze ari komine Tambwe habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 950 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari iri mu rwibutso rutari rumeze neza.

 Kwibuka

Bababnje kurara ijoro ryo kwibuka

Ni umuhango wabanjirijwe n’umugoroba w’ijoro ryo kwibuka wabaye mw’ijoro ryo kuwa 26 Gicurasi, ijoro ryabayemo igikorwa cyo kurira umusozi wa Nzaratsi wari warahawe izina rya Karuvaliyo kubera ubugome n’agashinyaguro byakorerwaga Abatutsi bahiciwe dore ko ngo nta muntu wo muri aka gace wigeze yicwa arashwe, bose bicishijwe intwaro gakondo. Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muri uyu muhango. Mu butumwa yageneye abitabiriye iki gikorwa yagize ati:

Kuba dufite inshingano yo kwibuka harimo inshinano yo kubungabunga inzibutso no kubika ibimenyetso by’aya mateka harimo imibiri y’abishwe muri Jenoside, imyambaro n’ibindi bigashyirwa mu nzibutso kugira ngo bibungabungwe…kuba umuntu ashobora guhisha kwangiza cyangwa gukora ibindi bintu byatuma ibimenyetso yaba ari imibiri cyangwa ibindi bintu bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi itagaragara ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ntabwo nifuza ko Abanyarwanda babikora kubera ko kibaye icyaha batinya guhanwa.

Kwibuka

Min. Uwacu Julienne

Min. Uwacu Julienne yakomeje agira ati "Turasaba ko abafite amakuru yose y’aho iyo miri iri bagomba kubikora nk’abantu bafite umutima utekereza ariko abatazabikora kuko bafite umutimanama wabibahatiye bamenye ko nibigaragara barabihishe babizi bazabihanirwa kuko birateganyijwe ni icyaha gihanwa n’itegeko ryo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.”

Kwibuka

Charles Habonimana, uhagarariye imiryango y'abashyinguye muri uru rwibutso

Mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Ibuka Prof. Jean Pierre Dusingizemungu yashimiye cyane ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe y’Abanyarwanda “Ndashima ubuyobozi bw’igihugu bwaduhaye uyu mwanya uhagije ndetse n’amabwiriza asobanutse aduha kugirana ikiganiro n’ababyeyi n’abavandimwe bacu bishwe muri Jenoside.” Yakomeje asaba abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kutagaragaza intege nke mu bihe nk’ibi. Yasoje asaba ko abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko bajya bashyirwa ahagaragara bakazikurwamo ku ngufu. Yagize ati;

Abantu benshi baduteze iminsi bibwira ko igikorwa nk’iki uko kibaye kizajya kidukuramo abantu, mu minsi yashize twajyaga tuva mu gikorwa nk’iki cyo kwibuka bamwe bagahita bahitira i Ndera kwa muganga. Kwibuka twiyubaka ni ukwiyubakamo ingufu zo gutuma twinjira muri iki gikorwa dufite ingufu zihagije, tukakibamo tukizifite, takanagisohokamo dufite izikubye inshuro nyinshi. Nimushikame mubane n’abandi kandi mu mahoro. Intimba muzayigira ariko iyo ntimba ntishobora kubibagiza ibyiza byose mwabonye ku babyeyi banyu ndetse n’ingeso nziza bagiraga.

Kwibuka

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta bitabiriye iki gikorwa

Perezida wa CNLG, Bwana Bideri Diogene yasabye ko abavuga imvo n'imvano y’amoko yabaye mu Rwanda bose bajya barasa ku ntego bakavuga abo bakoroni babizanye abo ari bo kuko amazina yabo arahari kandi aranditse, ati “Abo bashakashatsi b’abahanga amazina yabo arazwi. Aho bakoreye ubushakashatsi harahari ndetse n’abakoreweho ubushakashatsi imitwe yabo irahari irafungiranye mu tubati tw’ibirahure, amaraso yabo babakuragamo kugira ngo bashobore kubapima nayo arahari. Tujye tuvuga abakoroni ariko tuvuge ngo ni ba kanaka ku rubaho hari imikono yabo babikoraga ndetse n’amatitire bari bafite.”

Kwibuka

Bideri Diogene Umuyobozi wa CNLG

Yasoje asaba urubyiruko kwitondera imbuga nkoranyambaga kuko abatsinzwe urugamba rw’amasasu bari kuzikoresha mu kugaba ibindi bitero byo kuri interineti ati “Mugombo kumenya ko ibi biriho kandi ntibikabakange ahubwo dufatanye kubirwanya.” Yatanze urugero rw’umwe mu basirikare bari bakomeye bo mu ngabo zatsinzwe ukoresha amazina y’amahimbano ya Sandra Munyana ugaba ibitero kuri Facebook akabanza gusaba abantu ubucuti akabwuririraho.

Kwibuka

Urubyiruko rwibukijwe kwitondera cyane imbuga nkoranyambaga

Mu buhamya bwatanzwe n’uhagarariye abarokotse Jenoside bo muri Mayunzwe ari wenyine yavuze ukuntu hishwe abantu bose maze we bakamusigaza ngo bazage bamwerekana abatari bazi umututsi bazage bamureberaho uko umututsi yasaga ku giti cyari ku nzira bari kumubambaho. Ati “Njyewe ntabwo banyishe batoranyije uko bazanyica nyuma y’abandi maze bakambamba ku kivumu cyari hano ubundi bakazajya berekeraho abana babo uko umututsi yasaga.” Yanaboneyeho gushima ubuyobozi bwiza bwa Leta y’ubumwe by’umwihariko akarere ka Ruhango kabahaye urwibutso ngo nabo bajye babasha kubona aho bibukira ababo babuze. Yanashimye kandi bimwe mu bigo byabafashije gusanira imiryango yabo inzu zari zigiye kubagwaho.

Kwibuka

Hashyinguwe imibiri isaga 950 y'abazize Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 

Abatanze ubuhamya bose bakomeje gushimira cyane ingabo za FPR Inkotanyi zabakuye ahabi. Urwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayunzwe rwuzuye rutwaye amafaranga angana na miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND