RFL
Kigali

Kwibuka24:Amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi agiye kujya yigishwa mu mashuri

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/04/2018 9:15
0


Mu rwego rwo kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atibagirana, yashyizwe mu nteganyanyigisho nshya ku bufatanye bw’Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).



Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda azajya yigishwa mu mashuri. Ibi byatangajwe na Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, ubwo yatangaga ikiganiro ku biranga Jenoside, itandukaniro ryayo n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara, ikiganiro yatangiye muri Polisi y’Igihugu.

Ubwo uyu muyobozi yari abajijwe na CP Kabera Jean Bosco uburyo CNLG ikorana na Minisiteri y’Uburezi mu rwego rwo kugira ngo abana b’u Rwanda babashe kwiga amateka nk’aya akomeye, Dr Bizimana Jean Damascene yagize ati:

Impamvu abana batinze kwigishwa amateka, ni uko abarimu bayabigishaga bakurikije ibyo nabo bemera ndetse nta n’imfashanyigisho yari yakabonetse. Ariko hari icyakozwe, hateguwe integanyanyigisho ku bufatanye na REB ishingiye ku kuri kw’amateka ashingiye ku bimenyetso mu manza no mu nkiko.

Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG (Foto Gisubizo G.)

Akomeza avuga ko amateka azajya yigishwa mu mashuri hashingiwe ku cyiciro abana barimo, ariko ngo haracyashakwa abarimu batinyuka bakayavuga uko ari, mu gihe cya vuba akazatangira kwigishwa. Yagize ati:

Umwarimu wigisha aya mateka asabwa kwitandukanya nayo kandi ndizera ko tuzabona abayigisha kuko intambwe abarezi b’u Rwanda bamaze gutera ari nziza, yatewe binyuze mu Itorero bakora mu bihe by’ikiruhuko cy’abanyeshuri.

Undi na we yabajije niba nta buryo bwashyirwaho bwo kugira ngo abana b’Abanyarwanda biga mu mashuri y’abikorera yigisha muri porogaramu z’abanyamahanga n’abiga mu mashuri y’abihayimana bakwigishwa aya mateka kugira ngo nabo bagendere hamwe n’abandi n’ubwo amashuri bigamo adakoresha integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda.

Aha Dr Bizimana yakomoje ku mashuri yihariye ya Kiliziya Gatolika nk’amaseminari, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa nko gutanga ibiganiro mu maseminari makuru ya Kabgayi na Nyakibanda ariko ngo n’ibitarakorwa birimo kuganirwaho n’inzego zombi, Leta na Kiliziya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yasoje avuga ko intambwe irimo guterwa muri gahunda zo kwibuka ari nziza, akaba asanga hari ikizere ko n’ibitarashoboka bizakorwa mu gihe kiri imbere, bityo amateka ya Jenoside akamenyekana hose uhereye ku bana b’u  Rwanda.

Image result for Dr Bizimana Jean Damascene kwibuka

Dr Bizimana Jean Damascene

Src: Imvaho Nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND